SPIRO irakataje mu gukwirakwiza moto z’amashanyarazi mu Rwanda

SPIRO irakataje mu gukwirakwiza moto z’amashanyarazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, abanyamakuru basuye uruganda rwa SPIRO ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro, aho basobanuriwe uburyo uru ruganda rutunganya kandi rugateranya moto zikoresha amashanyarazi (Spiro), rukaba rufite intego yo gukwirakwiza izo moto mu gihugu hose.

 

 

SPIRO ni sosiyete ifite intego yo guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije, biciye mu gukoresha moto zidakoresha lisansi, ahubwo zifashisha amashanyarazi.

Chanton Ngabire, ushinzwe ubucuruzi muri SPIRO, yavuze ko ibikorwa byabo byatangiye kugera mu ntara zose z’u Rwanda, kandi ko intego ari uko mu karere kose nibura hashyirwaho iduka ricuruza moto za SPIRO.

Yagize ati:” Mu ntara zose, dutekeraza uko twashyiraho nibura iduka rimwe muri buri karere. Ubu dufite amasitasiyo atandukanye hirya no hino mu gihugu ari kubakwa. Nko mu Burengerazuba, n’ahandi twatangiye kuhashyira ibikorwa byacu, kandi izi moto zikora urugendo, kuva i Kigali ikagera Rusizi zitagize ikibazo cyambatiri. Uvuye i Rusizi ashobora kujya i Nyamasheke atwaye moto y’amashanyarazi. No mu Mujyi wa Muhanga na Huye moto zacu zirahari.”

Yongeyeho ko ibikorwa byatangiye mu Burasirazuba, cyane cyane i Nyagatare no mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, kandi ko muri Kanama bazagera no mu karere ka Rubavu n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ngabire yasobanuye ko SPIRO yashyizeho sitasiyo zirenga 156 mu gihugu hose, zigenewe gusimbuza bateri za moto. Izi sitasiyo ziri mu mijyi nka Kigali, Rusizi, Nyamasheke, Muhanga, Nyanza, Huye, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo (Kabarore), Musanze na Nyagatare.

Ati:” Twashyizeho uburyo bufasha abamotari kubona sitasiyo hafi aho. Ubu umuntu agenda abona ibyapa bya SPIRO, bivuze ko atarenza ibirometero byinshi atarabona aho asimburiza bateri.”

Yasoje avuga ko intego ari uko umuntu ashobora kuva ku mupaka umwe w’u Rwanda akagera ku wundi atwaye moto ya SPIRO, kandi aho anyura hose akabona aho asimburiza bateri.

Ubu ibikorwa by’iyi Kampany bimaze kugera i Bugarama hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”

Koushik Burman, Umuyobozi Mukuru wa SPIRO, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kandi bigashingira kuri politiki y’iterambere ryihuse Leta y’u Rwanda yashyizeho.

Burman ati: ” Ibihugu bike ku isi nibyo byamaze gufata icyemezo cyo gukura amamoto akoresha lisansi ku isoko. U Rwanda ni rumwe muri byo. Ibi ni ukugira ngo dutegurire ejo hazaza abana bacu, kandi dufashe isi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Yasobanuye ko hafi 30% by’imyuka ihumanya ikirere ituruka mu bwikorezi, cyane cyane buhagarariwe n’amamoto akoresha lisansi. SPIRO rero yihaye intego yo gutanga ibisubizo birambye, bihendutse kandi bifitiye rubanda akamaro.

Yagize ati:” Uburyo bwo gusimbuza bateri bufata igihe gito. Buri motari ahabwa bateri nshya mu gihe kiri munsi y’iminota ibiri, Ugereranyije no kuri sitasiyo ya lisansi aho umuntu ashobora gutegereza iminota irenga itanu, SPIRO irihuta.”

Yongeraho ko igihe moto igendeye ku muvuduko wa 55–60 km/h, bateri imwe ishobora kugenda intera ya 110–120 km, nk’uko byemejwe n’abamotari bo mu bihugu umunani SPIRO ikoreramo muri Afurika.

SPIRO yashyizeho ishuri ryitwa SPIRO Academy, ishuri rifasha mu gutanga amahugurwa ku bakeneye kwinjira mu mwuga, yaba abagore, abagabo n’abandi bafite ubumenyi buke cyangwa bugereranyije bashobora kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati:“ Turateganya no gushora imari mu bushakashatsi n’iterambere (R&D), ndetse tukanaha amahirwe y’akazi abanyeshuri barangije kaminuza n’amashuri y’imyuga.”

Koushik yavuze ko moto za SPIRO zifite ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga (UN 38.3), kandi ko zishobora kumara imyaka 8 kugeza kuri 10 bitewe n’uko zikoreshwa.

Yasoje avuga ko nubwo bahura n’imbogamizi zirimo izishingiye ku ntambara mpuzamahanga n’imisoro mishya hagati ya Amerika n’u Bushinwa, bagikomeje urugendo rwo kugeza izi moto ku Banyarwanda bose.

Yagize ati:” Moto za SPIRO zirahendutse. Iya lisansi igura $1,600 mu gihe iya SPIRO igura $650 gusa. Birakwiye ko buri wese ayitunuga kuko bizatuma tugabanya imyuka yangiza ikirere.”

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *