RBC yatangije umushinga TRIBE-HUB ugamije kuyihindura Ikigo cy’Indashyikirwa ku mugabane w’Afurika
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe na Team Europe, cyatangije ku mugaragaro umushinga witwa TRIBE-HUB – Transforming Rwanda’s Biomedical Centre into Excellence Hub for National and Regional Public Health. Ni gahunda ifite intego yo guteza imbere RBC nk’Ikigo cy’Indashyikirwa mu buvuzi rusange ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Uyu mushinga ugamije kongerera RBC ubushobozi mu nzego z’ingenzi zirimo ubushakashatsi ku buzima rusange, guteza imbere abaganga, gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no gukurikirana indwara zishobora kwibasira abaturage.
Umushinga uzagira uruhare mu kongera imbaraga z’urwego rw’ubuzima mu Rwanda no muri Afurika, binyuze mu kunoza uburyo bwo gukurikirana indwara, kwitegura ibyorezo no kubyitwaramo igihe byadutse. Uyu mushinga kandi uzashyira imbere ubufatanye n’ibihugu bitandukanye.
Ku itariki ya 31 Mutarama 2025, RBC yahawe n’ikigo cy’Africa CDC inshingano nk’Ikigo cy’Indashyikirwa mu karere, mu rwego rwo gufasha ibihugu bya Afurika kunoza imikorere y’ibigo byabyo bishinzwe ubuzima rusange. Muri urwo rwego, RBC izajya itanga ubujyanama, amahugurwa ndetse n’ubufasha bwihariye ku bihugu byo mu karere.
Ibihugu bizungukira muri uyu mushinga harimo: Uburundi, Thad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Malawi, Nigeria, Zimbabwe, Zambia, Guinea-Bissau na Guinea Conakry.
Uwo mushinga uzafasha RBC kubona ibikoresho, ubumenyi n’uburyo bukenerwa ngo hashyirwe mu bikorwa inshingano zayo nk’ikigo gifite ijambo ku rwego rwa Afurika.

Prof. Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa RBC, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe gikwiye, aho ugiye kurushaho kunoza icyerekezo RBC yihaye.
Prof. Muvunyi yagize ati:“ Umushinga wa TRIBE-HUB uje mu gihe nyacyo. Uzadufasha gushyimangira ubushakashatsi RBC ijya ikora nk’ikigo cy’indashyikirwa, politiki z’ubuzima no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima. Mu myaka itatu iri imbere, tuzawukoresha mu mihigo yacu duteza imbere ubuzima bw’abaturage, gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu y’Ubuzima (HSSP V), no gufasha ibindi bigo by’ubuvuzi mu karere.”
Maria Christiansen, uhagarariye ishami ry’ubuzima mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga uzaha RBC umwanya wihariye mu buvuzi rusange ku rwego rw’igihugu n’akarere.
Maria yongeho ati:“ TRIBE-HUB ni kimwe mu bikorwa bya Team Europe bigamije guteza imbere ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima rusange, kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima, kwitegura ibyorezo no guteza imbere urwego rw’ubuvuzi binyuze mu ikoranabuhanga n’ibikorwa bihuriweho. Uyu mushinga wunganira indi mishinga ya Team Europe nka One Health n’ubuvuzi bw’ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwatoranyijwe kubera imiyoborere yarwo ishyira imbere icyerekezo kirambye, ubushake bwo guteza imbere ubuvuzi rusange ndetse n’ubushobozi bwarwo bugaragazwa no kwitwara neza mu bihe by’amakuba nko guhangana na COVID-19, gukumira MPOX, ndetse n’uburyo rwa koresheje mugahangana no kugabanya imfu mu buryo bwihuse mu gihe cy’icyorezo cya Marburg.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2028, ku bufatanye bwa RBC,Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UR-CMHS). Ukazatwara ingengo y’imari ingana na 4.2 z’amayero.
Prof. Didace Kayihura, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko uyu mushinga uje gushimangira intego n’icyerekezo cya Kaminuza no guha agaciro ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi.
Prof Didace ati:“Uyu mushinga urahura neza n’icyerekezo cya Kaminuza y’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme, ubushakashatsi bwubakiye ku bibazo nyakuri, no kongerera igihugu ubushobozi. Binyuze muri UR-CMHS, tuzongera imbaraga mu masomo ajyanye n’ubuvuzi rusange, tugamije gutanga abanyeshuri bafite ubumenyi n’indangagaciro, bashoboye gutanga umusanzu mu kubaka sosiyete, mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu mushinga wa TRIBE-HUB ugaragaza intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kugeza ubuvuzi kuri bose (Universal Health Coverage). Uzafasha Afurika kugera ku rwego rw’ubuvuzi burambye binyuze mu kongerera RBC ubushobozi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
