Umuganura 2026: MINUBUMWE yasabye Abanyarwanda gusigasira umuco no guhashya ibiyobyabwenge
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye Abanyarwanda gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda zishingiye ku bumwe, gukunda igihugu, umurava, ubupfura no kwiyubaha, anasaba ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso zishobora kubangamira iterambere.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, ubwo ku rwego rw’Igihugu hizihizwaga Umuganura mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko Umuganura udakwiye gufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gusuzuma ibyagezweho, uburyo byagezweho no kureba ibikwiye gukorwa kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze ntambogamizi.
Yagaragaje ko gukorera hamwe, kwihangana, kwitanga no kudacika intege ari zimwe mu ndangagaciro zafashije Abanyarwanda guhangana n’ibibazo no guteza imbere igihugu.

Ati: “Gukorera hamwe, kudacika intege, kwihangana, kwitanga n’andi mahame mbonezamurimo ni byo twashyize imbere.”
Minisitiri Bizimana yanagarutse ku bibazo by’ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.
Yasabye abaturage kubirwanya, cyane cyane mu gihe Umuganura ushimangira umuco wo kwiyubaha, gukorera hamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Iki gihugu cyacu twazahuye tugikuye mu rwobo no mu icuraburindi, ntabwo kigomba kwicwa n’ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’ingeso mbi izo ari zo zose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, na we yavuze ko ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bikomeje kuba ikibazo mu karere, asaba abaturage kubyirinda no gutanga umusanzu mu kubirwanya.
Yibanze ku binyobwa bitemewe bizwi nka “ibyuma”, avuga ko bigira ingaruka ku buzima kandi bishobora kubangamira imibereho n’iterambere ry’abaturage muri rusange.
Umuganura wibukiranyije amateka yawo muri Rusizi
Ibirori by’uyu mwaka byabereye i Rusizi bifite umwihariko w’amateka, kuko aka karere kari kamaze imyaka 132 katizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu.
Umushakashatsi Ntagwabira André yavuze ko Rusizi iheruka kwakira ibirori by’Umuganura mu 1894, bityo kwizihiriza umuganura muri aka karere, bikaba byongeye kuwuhuza n’amateka yaho.

Umuganura ni umwe mu mihango gakondo y’Abanyarwanda, wakorwaga kuva ku ngoma ya cyami, ugamije gushimira umusaruro no gusabira igihugu uburumbuke.
Nyuma yo guhagarikwa n’abakoloni mu 1925, Umuganura wongeye guhabwa agaciro na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu 2011, ushyirwa mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe, indangagaciro n’umuco Nyarwanda.
Umuganura wabaye inzira yo gusangira ibyagezweho
Mu rwego rwo gusangira ibyiza byagezweho, Minisitiri Bizimana yaganuje abaturage bo mu Karere ka Rusizi, by’umwihariko imiryango itabonye umusaruro uhagije, anoroza inka imiryango umunani yo muri ako karere.
Mbere y’ibirori by’Umuganura, yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo ubuhinzi bw’umuceri, ikawa n’icyayi, inganda zitunganya sima, uburobyi n’ubworozi bw’amafi.

Yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bwa Rusizi, ashimangira ko ibikorwa by’iterambere bikwiye kujyana no gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ubutumwa bwatangiwe i Rusizi bushingiye ku isano iri hagati y’Umuganura n’ubuzima bw’Abanyarwanda muri iki gihe: kwishimira umusaruro no kwishimira ibyagezweho bigomba kujyana no gukomeza kubaka umuryango uhamye, urangwa n’ubumwe, umurava, kwiyubaha no kwirinda ingeso zishobora kuwusubiza inyuma.

