Expo 2026: MINICOM yatngaje ko udushya na madi in Rwanda bikomeje gutanga icyizere
Imurikagarisha Mpuzamahanga rya 29 (Expo 2026) rikomeje kugaragaza uburyo u Rwanda rugenda ruteza imbere inganda, ndetse runateza imbere udushya n’ibikorwa by’imbere mu gihugu, aho abamurika bavuga ko ribafasha kubona amasoko mashya ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Iri murikagurisha ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2026 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuro n’Inganda (MINICOM) n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PDF), iri murikabikorwa rihuza abamurika ibikorwa basaga 500 barimo abarenga 300 bo mu Rwanda n’abaturutse mu bihugu bisaga 20.
Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa binurikwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibyo yabonye byerekana ikerekezo cyiza cy’ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Mu byo twasuye twabonye bimwe mu bikorwa ibiduha icyizere cy’uko igihugu cyacu n’ubukungu bwacyo aho bugana, cyane cyane mu kongera ubushobozi bw’inganda no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.”

Kimwe mu byagarutseho cyane ni uburyo ibicuruzwa bya Made ni Rwanda bikomeje guhangana ku isoko haba ku bwiza no ku biciro. Mu nganda zamuritswe harimo urukora imyenda harimo amashati n’imipira, kandi rukaba rugurisha ku giciro kiri munsi y’amafaranga ibihumbi bitatu, ibintu byagaragaje ko imvugo ivuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda, byahindutse.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko gahunda ya Made ini Rwanda itagarukira ku myenda gusa, ahubwo ko imaze kugera mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi n’inganda.
Yakoje ashimangira ko kugura ibikoresho bikorerwa mu Rwanda bifasha kongera umusaruro w’inganda, guhanga imirimo no kongera imisoro ikoreshwa mu iterambere ry’igihugu.
Uretse inganda, Expo 2026 yabaye urubuga rwo kumurikiramo ikoranabuhanga rikorwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.

Mu bamuritse ibikorwa harimo ikigo cy’ikoranabuhanga cyashizwe n’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, cyakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kwakira abagana ibigo, mu rwego rwo kubika amakuru y’abagana ibyo bigo no kubika amakopi y’ibyangombwa mu buryo bwizewe hagamijwe kongerera umutekano ibigo.
Abagize iki kigo bavuga ko bamaze kwagura ibikorwa byabo, ariko n’ubwo bimeze gutyo bavuga ko bagifite imbogamizi zo kutagira ahobakorera (Laboratwari) habafasha kunoza neza ibikoresho by’ikoranabuhanga bakora, bityo bigatuma badakora mu bwisanzure.
Muri iyi Expo 2026 yanagaragayemo ibigo bishyira imbere kurengera ibidukikije. Ikigo Coped, gikora ibikoresho by’isuku n’ibipfunyikwamo, iki kigo cyamuritse ibikoresho bya pulasitiki zibora mu gihe gito, ndetse kingaragaza uruhare rw’inganda mu kugabanya ingaruka z’imyanda yangiza ibidukikije.

Kuruhande rw’abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, Entreprise Urwibutso Sina Gérard, uru ruganda ruko mbiswi, akarabo, ugwagwa (wine), akabanga, agashya ndetse n’imitobe idasembuye, sibyo gusa kuko yanogeyemo urundi ruganda rukora imyenda igiye itandukanye, ibyo bikaba byongera agaciro k’ibihingwa n’imyenda yakorwe mu Rwanda.
Ibi kandi byerekana ko ibihingwa bishobora bishobora gutunywa bikaba bya byazwa umusaruro ufi gaciro ku isoko.
Sina Gérard yanatekereje ku rubyiruko, aho akoje kuruteza imbere binyuze mu ishuri ry’imyuga rya College Foundation Sina Gérard, aho abanyeshuri bahabwa amahirwe yo kwimeyereza umwuga mu nganda z’urwibutsi.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), François Twagirumukiza, yavuze ko ibigo by’Abanyarwanda bikomeje kuzamura ireme ry’ibicuruzwa n’imipfunyikire yabyo, ari bimwe mu bintu bituma birushaho huhangana ku masoko yo mu Rwanda no hanze yarwo.
Expo 2026 yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye, barimo Ethiopia yitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya mbere, izanye ikawa imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Abategura Expo 2026 bavuga ko mu byumweru bitatu izamara bateganya kwakira abasura barenga ibihumbi 300, bakaba bemeza ko iri murikagurisha rikomeje kuba urubuga ruhuza ubucuruzi, ishoramari n’udushya duteza imbere
ubukungu bw’u Rwanda.




