Infinix yashyize ku isoko telefoni nshya ya Hot 60 Pro+
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, kompanyi ya Imfinikisi (Infinix) yashyize ku isoko telefoni nshya ya Hot 60 Pro+ Series, ikubiyemo ikoranabuhanga rihanitse. Shema Jirber, ushinzwe isoko rya Imfinikisi, yavuze ko bashyize hanze telefoni yo mu bwoko bwa Hot.
Yagize ati:“ Uyu munsi twashyize hanze telefoni iri mu bwoko bwa Hot. Nk’uko bisanzwe muri Imfinikisi tugira amoko atandukanye ya telefoni, arimo Smart, Hot, Note ndetse na Zero. Ariko muri uyu mugoroba twamuritse Hot 60 Pro+, 60 Pro na Hot 60 I.”
Yakomeje avuga ko izi telefoni zifite umyihariko itatu, ati:“ Ni telefoni zihariye ku isi zifite umubyimba muto ugereranyije n’izari zisanzwe, kuko zifite 5.95mm. Zifite camera nziza cyane kuko twafatanyije n’uruganda rwa Sony. Zikoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) kandi zorohereza ubuzima: ushobora kuyibaza icyo ukeneye – yaba guhamagara, gukina indirimbo cyangwa kwandika – igahita ibikora.”
Yunzemo ko iyo telefoni ije mu moko atatu afite ibiciro bitandukanye:“ Hot 60 Pro+ igura 337,999 Frw, harimo umusoro kuko nk’uko mubizi, telefoni zose zashyiriweho umusoro. Ibi bisa nko guhenduka ugereranyije n’izindi zo mu cyiciro kimwe. Indi yitwa Pro igura 273,999 Frw, naho Hot 60 I yo ikagura 184,999 Frw.”
Yongeyeho ati:“ Ikindi twashyizeho ni uburyo bwo kwishyura mu byiciro buzwi nka Yero Financing Device, dufatanyije na MTN. Dutanga kandi Internet ya GB 15, n’iminota 300 yo guhamagara, hakiyongeraho igabanyirizwa rya 20% iyo uguze ama inite ukoresheje MoMo.”
Yasobanuye ko n’abaturage bafite ubushobozi buke bashobora kuyigura, ati:“ Telefoni twayimuritse uyu munsi, ariko iragera ku isoko ejo. Ibyo bivuze ko n’ibiciro byayo bigera muri Sisteme guhera ejo, ku buryo ushaka kuyigura yishyura buhoro buhoro binyuze mu maduka akorana na Yero Financing.”
Yasoje agira ati:“ Icyo nabwira abakoresha amatelefoni cyane cyane urubyiruko, ni uko iyi telefoni igamije kubafasha mu mibereho yabo. Ifite ububiko bwa 256GB na RAM ya 8GB, bivuze ko ifite ubushobozi bwo kwakira applications nyinshi kandi ikorohereza ubuzima. Ikoresha ikoranabuhanga rigezweho ari ryo AI, ni telefoni mbifuriza gutunga. Yoroheje gutwara kandi ikoreshwa ahantu hose. Ndabashishikariza guhindura izo bafite bakagura iyi nshya twashyize ku isoko.”
Umwanditsi: Wilson MUKIMBIRI
