Kigali: Der Sprachen Hub amahirwe ku banyarwanda bifuza kwiga ururimi rw’Ikidage
Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2025, ikigo kigisha ururimi rw’Ikidage Der Sprachen Hub cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, gisobanura impamvu n’icyerekezo cy’itangizwa ry’iki kigo mu Rwanda, ndetse n’intego gifite mu gufasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi bw’ururimi rw’Ikidage, ururimi rufite agaciro kanini ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru w’iki kigo Mwizerwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Der Sprachen Hub mu Rwanda yakomotse ku butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ku ya 05 Ukwakira 2019 ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora, Rwanda Day) mu mujyi wa Polandi.
Icyo gihe, Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere ry’igihugu ridashoboka hatabayeho uruhare rwa buri wese, agira ati: “Buri wese, mu byo ashoboye no mu byo azi, ajye agerageza abe nk’umuyaga usunika indege. Kuyobora igihugu ni nko gutwara indege, iyo uyirimo uhura n’imbogamizi nyinshi kandi zitandukanye.”
Mwizerwa yasobanuye ko ayo magambo yababaye nk’inkunga n’ihumure, ababera isoko yo gutekereza ku ruhare bashobora gutanga mu guteza imbere urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange. Yagize ati: “Twabonye ko natwe dushobora kuba wa muyaga usunika indege, tugafasha Abanyarwanda kubona ubumenyi bw’ururimi rushobora kubafungurira amarembo y’akazi n’amahirwe ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje asobanura ko mu Budage, mu myaka irenga icumi ishize, kubona akazi byari bigoye cyane ku muntu utarihigiye cyangwa utaramenya neza ururimi rw’Ikidage, n’iyo yaba ari umuturage waho. Yagize ati: “Kugira ngo ubone akazi mu Budage, bisaba kuba warahigiye, ufite impamyabumenyi ibigaragaza, kandi ushobora kuvuga no gusobanukirwa neza ururimi rw’Ikidage. Hari imyuga myinshi udashobora gukora bitewe no kutame ururimi rwabo.”
Ibi, nk’uko yakomeje abivuga, byatumye barushaho kubona akamaro ko gushyiraho ikigo cyigisha kuvuga neza Ikidage no kucyandi, mu buryo bw’umwuga kandi bujyanye n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego Der Sprachen Hub yatangiye gutegura amasomo agamije gufasha abanyeshuri, urubyiruko n’abandi Banyarwanda bose bifuza kwiga no gukorera mu Budage, mu bindi bihugu by’i Burayi, cyangwa mu bigo mpuzamahanga bisaba ubumenyi bw’uru rurimi bw’Ikidage.
Mwizerwa, umuyobozi mukuru w’iki kigo yongeyeho ko amasomo atangwa agamije gutanga ubumenyi bufatika, aho umunyeshuri atiga amagambo gusa, ahubwo yiga no kuyakoresha mu buzima bwa buri munsi, mu kazi no mu mibanire. Yashimangiye ko kwiga Ikidage ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje gufungura amarembo y’imikoranire mpuzamahanga mu burezi, ubucuruzi n’umurimo.
Yasoje ashishikariza Abanyarwanda bose bafite inyota yo kwagura ubumenyi n’abifuza amahirwe yo kujya hanze y’igihugu mu rwego rwo kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kwiga ururimi rw’Ikidage. Yibukije abashaka gukora ikizami cya mbere kizakorwa tariki ya 06 Gashyantare 2026, aho kwiyandikisha bizarangira tariki ya 31 Mutarama 2026. Yasabye abifuza gukomeza amasomo yabo mu Budage cyangwa gukorera mu bigo mpuzamahanga kudapfusha ubusa aya mahirwe, kuko ubumenyi bw’ururimi ari urufunguzo rukomeye rw’ejo hazaza heza.

