Perezida wa RDC yahagaritse umuvugizi w’igisirikare kubera amagambo y’ivanguramoko
Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) byatangaje ko kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y’ivangura yavuze ku bwoko bw’abatutsi.
ACP hamwe n’ikinyamakuru Le Potentiel byemeza ko Ekenge yahagaritswe mu mirimo yakoraga, amenyeshejwe n’Ibiro Bikuru bya gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. BBC yabajije Ekenge ku ihagarikwa rye, ntiyasubiza. n’Igisirikare cya FARDC ntacyo ntikigeze kigira icyo cyibivuga ku ihagarikwa ry’uyu mu Général.
Ku wa gatandatu, Sylvain Ekenge yavugiye kuri televiziyo y’igihugu RTNC, amagambo yuzuye ivaguramoko aho yagize ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye ku giti cyabo n’abategetsi bamwe na bamwe bamaganye amagambo ya Ekenge.
Ikiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa gatandatu yavuzemo ayo magambo, mu ijoro ryo ku cyumweru cyahise gikwirakwira ku rubuga rwa YouTube.
Maxime Prevot, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi – igihugu cyakolonije RD Congo, yanditse ku rubuga X ati: “mbabajwe cyane” n’amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw’abatutsi.”
Yongeyeho ati: “Ni ibintu bidakwiye na gato ko umuntu uhagarariye ubutegetsi avuga amagombo nkariya. Ndabyamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose bushoboka.”
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “kwita umututsikazi cyagwa umututsi umwanzi, ubutegetsi buteguye kandi bufite ubugome bw’indengakamere ndetse no kubiba ingengabitekerezo mu abantu” bifite ingaruka mbi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyecongo, n’abanyamulenge.
Abategetsi bakuru muri DR Congo nta cyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Ekenge. Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yumvikanye yamagana amagambo y’urwango ku bwoko bw’abanyamulenge n’abatutsi bo muri RD Congo, avuga ko abo ari “abanyagihugu”.
Tshisekedi yavuze ko hari benshi bo muri ubwo bwoko bakoreye igihugu ndetse banagipfiriye. Icyo gihe yongeyeho ati: “Ndambiwe izo mvugo z’ivanguramoko cyane ko bigaha urwaho ubutegetsi nk’ubw’u Rwanda bukadutera bwitwaje iyo mpamvu.”
