Abasaga ibihumbi 24 bakoresheje Inkoranyabitabo y’Igihugu

Abasaga ibihumbi 24 bakoresheje Inkoranyabitabo y’Igihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bugaragaza ko abantu 24.660 bakoresheje serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu mu mwaka wa 2024/2025, aho abagera kuri 98% bayikoresheje bifashishije ikoranabuhanga, mu gihe abangana na 2% ari bo bangannye aho ikorera i Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

 

Ibi byagarutsweho ku itariki ya 22 Ukuboza 2025, ubwo Inteko y’Umuco yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyahujwe n’imurikabikorwa rigamije kugaragaza imikorere y’Inkoranyabitabo y’Igihugu, umutungo ibitswe n’intambwe imaze guterwa mu kugeza ubumenyi ku Banyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Claude Nizeyimana, yavuze ko ubu hamaze gukusanyirizwa ibitabo n’inyandiko bigera ku 16.330, birimo ibitabo bya kera, ibinyamakuru, amagazeti ya Leta n’ibitabo bishya bikomeza kwiyongera.

Kimwe mu bice bigize isomero ry’ibitabo bya kera

Nizeyimana, yasobanuye ko igitabo cya kera kurusha ibindi bihabitswe ari Inganji Karinga I cyanditswe na Alexis Kagame mu 1943, mu gihe igishya kurusha ibindi ari Forsaken for a Sake cya Mireille Karera cyasohotse mu 2025. Harimo kandi ibinyamakuru bikomeye birimo Kinyamateka guhera mu 1951, L’Afrique et le Monde yo mu 1953, Imvaho yo mu 1974 n’Ingabo yo mu 1995, hamwe n’Amagazeti ya Repubulika y’u Rwanda arenga 3.400 yasohotse kuva mu 1964.

Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko kuba abakoresha Inkoranyabitabo y’Igihugu biganje mu rubyiruko rusomera ku ikoranabuhanga byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi, hagamijwe korohereza abasomyi bose, by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona n’abafite imbogamizi zo gusoma.

Ati: “Twabonye ko ikoranabuhanga riri guhindura imyumvire yo gusoma, bityo dufata icyemezo cyo gukoresha inzira nshya zituma ubumenyi bugera kuri benshi hatitawe ku mbogamizi zishobora kubaho.”

Ambasaderi Robert Masozera

Ibitabo byamaze gushyirwa mu majwi birimo ibyibanda ku muco n’amateka y’u Rwanda, birimo imyambarire y’Abanyarwanda, indangagaciro z’umuco Nyarwanda n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Inkoranyabitabo y’Igihugu bwongeye gusaba abantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’ibyigenga, by’umwihariko ibibitse ibitabo bya kera n’inyandiko zivuga ku Rwanda, kubigeza ku Inkoranyabitabo y’Igihugu kugira ngo bibikwe neza nk’umutungo w’igihugu, birindwe kwangirika no kuzimira.

Bwasobanuye ko ibitabo bibikwa bihabwa umutekano uhamye, harimo kubisanasana, kubishyira mu ikoranabuhanga no mu majwi, mu rwego rwo kubibungabunga no kubigeza ku Banyarwanda benshi.

Inteko y’Umuco ivuga ko ubu bushakashatsi ari intangiriro, hakazakurikiraho andi azajya agaragaza uko imikoreshereze ya serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu igenda ihinduka, mu gihe u Rwanda rugikomeje guteza imbere umuco wo gusoma no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inganji karinga igice cya mbere

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *