Uwampa ngo babankubitire – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo abaturage barimo abo mu Karere ka Kayonza baherutse guhura n’ikibazo cy’inzara, barangaranywe n’ababayobora, kugeza ubo bitabaje itangazamakuru ngo bamenyekanishe ikibazo bafite.
Ni ikibazo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo hateranaga Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni Kongere yateranye hashize iminsi mike uwari Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, birukanywe, kubera iki kibazo cy’inzara yugarije aba baturage ndetse n’ibindi bitandukanye byagaragaye muri aka karere.
Perezida Kagame yahagurukije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, amubaza icyabaye kugira ngo abayobozi b’Akarere ka Kayonza bagere aho bakora nabi, bikagira ingaruka ku baturage bashinzwe kureberera.
Minisitiri yavuze ko ikibazo cyabaye ubuyobozi butita ku baturage, kudakorana hagati y’abayobozi. Yakomeje avuga ko abayobozi batavugana, bakagira kandi n’indi mico mibi bigatuma n’ibyo bakwiriye gukurikirana batabikurikirana.
Umukuru w’Igihugu yamubajije uko byageze aho, n’icyaje kuvamo nyuma undi ati “Nyuma icyavuyemo ni uko abaturage kubera kuburira icyizere abayobozi byageze aho bitabaza umuhisi n’umugenzi.”
Yakomeje ati “Uko byagenze ni uko abayobozi babishinzwe babonye ko abayobozi badakwiriye kuyobora akarere babakuraho”.
Perezida Kagame yahise amubaza impamvu byatinze, undi asubiza ati “baganirijwe igihe kinini ariko gufata umwanzuro kubakuraho byaratinze”
Perezida Kagame yabajije impamvu byatinze mu gihe hari inzego zibibona, ati “ibi bivuzwe nubwo bivugwa i Kayonza biri n’ahandi henshi, biba mubireba mukabyihorera, kuko aba bayobozi baba badashonje, bo ntacyo babuze, ntabwo bita ku bandi bo bakeneye ibyo bashaka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ku kibazo cy’umuhanda wangiritse i Rusizi mu Bugarama, avuga ko yakimenye vuba aha ubwo abashinzwe umutekano bari mu kazi, bakabura aho banyura.
Ati “Hari ubwo nigeze kujyayo mu 2017, ariko umuhanda warasibye, ejo bundi abantu barinda umutekano nibo babimbwiye badafite ahantu banyura, badafite ukuntu bagenda.”
Yabajije Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore icyabaye, undi asubiza ko ari uburangare no kudashyira uwo muhanda mu byihutirwa bigomba gukorwa.
Ati “Habayeho uburangare […] uriya muhanda warangije ubuzima bwawo mu 2017, kuva icyo gihe wari ukeneye guhita usanwa ugafasha n’inganda ziri hariya. Icyabayeho ni ni ukutareba ibyihutirwa … amakosa twakoze kandi turayasabira imbabazi”
Perezida Kagame yamubajije icyari cyabuze, niba ari amafaranga undi ati “ntabwo amafaranga yari yabuze ahubwo ni ukudashyira ku murongo ibyihutirwa”.
Umukuru w’Igihugu ati “Uzi ko imyaka yose icyo aricyo kiba igisubizo… ubwo bwaba uburyo bwo gukorera igihugu cyanyu gute? Ubwo niba minisiteri itabikurikirana, bishinzwe nde? Byagenze bite?”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yavuze ko akarere kagiye “katumenyesha ahari ikibazo”, Perezida Kagame ahita musubiza ati “ntabwo mwihuse bihagije”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Gasore nubundi byumvikanisha ko hari ikibazo mu mikorere, agaragaza ko ibibazo nk’ibi aribyo bituma urubyiruko rw’Aba-Gen-Z rwigaragambya mu bihugu bitandukanye.
Ati “Nta nubwo mwihuse na busa. Ibi bigenda bigaruka imyaka ikaba itanu, 10, 20 uragira ngo abantu bagira bate? Biriya mureba ba Gen-z bajya ku muhanda bagatera amabuye, uwampa ngo babankubitire, babirukanse ku manwa y’ihangu. Njye nzi ko bazambabarira, bazi ko nta barimo abakora ibintu nk’ibyo.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko abatubahiriza inshingano nabo ari aba Gen-Z, avuga ko uko byagenda kose ibintu bitahora gutyo “imyaka igashira indi ikaza mukabisabira imbabazi gusa?”


