ARECO-Rwanda Nziza irakangurira abaturage kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki kubera ingaruka zikomeye ku buzima
Umuryango ARECO-Rwanda Nziza urasaba Abanyarwanda by’umwihariko abagore, abakobwa n’abana kwirinda no kugabanya gukoresha ibikoresho birimo ibinyabutabire bya pulasitiki, kubera ingaruka zikomeye bigira ku buzima. Ibi byatangajwe mu bukangurambaga uyu muryango wakoze ku wa 17 Ukuboza 2025, bwabereye muri Koperative Tuzamurane ihinga inyanya, ikorera mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Ubu bukangurambaga bwibanze ku gutanga ubumenyi ku baturage ku byerekeye ibinyabutabire biboneka mu bikoresho bikoreshwa buri munsi, birimo amasahani n’ibikombe bya pulasitiki, ibikoresho byo mu gikoni, ibirungo by’ubwiza n’imiti yica udukoko ikoreshwa mu buhinzi.
Ibyinshi muri ibi bikoresho bivugwaho kuba bifite ibinyabutabire byangiza ubuzima by’umwihariko ku bagore batwite n’abana bato.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ibikorwa muri ARECO-Rwanda Nziza, Bwana Vincent Karemera, yavuze ko ibinyabutabire biboneka muri pulasitiki no mu birungo by’ubwiza bishobora gutera indwara zikomeye zirimo kanseri, ubugumba, umubyibuho ukabije n’ibibazo by’imisemburo. Yashimangiye ko izi ngaruka zigaragara cyane ku bagore n’abana bitewe n’imiterere y’imibiri yabo, cyane cyane mu bihe byo gutwita, konsa n’igihe cy’impinduka z’imisemburo.
Abanyamuryango ba Koperative Tuzamurane na bo bashimangiye ko bungutse ubumenyi bukomeye. Perezida wa koperative, Madamu Barayavuga Marie Rose, yavuze ko mbere batari bazi ingaruka z’ibikoresho bakoreshaga, ariko ubu biyemeje kubireka no gusigasira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Mushimiyimana Solange, umujyanama w’iyi koperative, yavuze ko agiye kureka gukoresha ibikombe bya pulasitiki mu kunywa amazi ashyushye, ahubwo akajya akoresha ibikoresho by’ibumba.
Nubwo mu Rwanda hatarashyirwa hanze imibare igaragaza abantu bamaze kugira ingaruka z’ikoreshwa rya pulasitiki, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko abagore n’impinja zikiri mu nda bahura n’ingaruka zikomeye z’igihe kirekire zirimo kuvuka nabi, gutinda mu mikurire, ibibazo by’imitekerereze no kubura ubushobozi bwo kubyara mu gihe kizaza.
ARECO-Rwanda Nziza irasaba inzego zitandukanye n’abaturage muri rusange gukomeza ubukangurambaga no gufata ingamba zo kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’igihugu.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
