Imihindagurikire y’ibihe ikomeje gushyira Afurika mu kaga

Imihindagurikire y’ibihe ikomeje gushyira Afurika mu kaga

Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

Komisiyo nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu (ACHPR), ibinyujije mu itsinda ryayo rikora mu nganda zishaka umutungo kamere, Ibidukikije n’ihohoterwa rikorerwa abantu, yifatanyije n’umuryango mpuzamahanga mu guhamagarira ibihugu kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihizwa buri mwaka ku wa 5 Kamena.

Komisiyo yashimye ko uyu mwaka hijihije uwo munsi mpuzamanga ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere: Duhumeke ibidukikije. Ku bw’ikirere. Ku bw’ejo hazaza hacu.”

Ku munsi wizihirijweho uyu munsi mpuzamahanga, iyi Komisiyo yagaragaje impungenge zikomeye z’ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere cyane ko Komisiyo ivuga ko ari uburengazira bwa muntu bwo kugira ibidukikije n’ubuzima bwiza, nk’uko biteganywa n’Ingingo y’Aamasezerano.

Yavuze ko kurengera ibidukikije atari ukurebera mu iterembere gusa, ahubwo ari n’ingenzi mu kurengera uburenganzira bwa muntu, harimo n’ubw’ibisekuru bizaza.

Komisiyo yingeye gushimangira ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, bifite aho bihuriye n’izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije, iki kiba ari kibazo gikomeye kibangamiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Afurika.

Yanagaragaje ko ibyo bikomeje guteza igihombo gikomeye, ibyo birushaho gushyira mu kaga imibereho y’abaturage bafite integer nke no kudidiza iterambere rirambye.

Komisiyo kandi yavuze ko kuba Afurika ari yo yibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’kirere nyamara ikaba ifite uruhare ruto cyane mu bikorwa biyikomokaho, ibyo bikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’ubutabera bucye mu bijyanye n’ikirere (climate injustice).

Komisiyo ikomeza ishimangira amahame mpuzamahanga y’“inshingano rusange ariko nanone bitandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri wese,” ivuga ko ibihugu byagize uruhare runini mu gutera imihindagurikire y’ikirere bikwiye kwwemera inshingano zabyo no gufata ingamba zikwiye zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bikwiye gukorwa ku kigero n’umuvuduko byafasha kugumisha ubushyuhe bw’isi munsi ya dogere 1.5 Celsius nk’uko biteganywa n’amasezerano ya i Paris.

Iyi Komisiyo yanasabye ibihugu kubahiriza amasezerano byatanze yo gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’igaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no gushyigikira ikigega kigenewe kurengera ibyangizweho n’ingaruka z’ikirere no koroshya ubufatanye mpuzamahanga mu guhererekanya ikoranabuhanga.

Komisiyo kandi yibukije ibihugu byashyize umukono ku masezerano Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu ko bifite inshingano zo gushyiraho no gushyira mu bikorwa politike n’ngamba zirengera abaturage n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, iyangirika ry’ibidukikije n’izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kubungabunga kurengera ibidukikije nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 24.

Komisiyo yakomeje yibutsa ibyo bihugu ko bifite inshingano zo gukorana ku giti cyabo cyagwa bikanyura mu bufatanye mpuzamahanga kugira ngo bikemure ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Mu gusoza, Komisiyo yongeye gushimangira ubushake bwayo mu guteza imbere no kurengera ibidukikije ku bw’ibisekuru  by’ahazaza, harimo no gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’amihindagurikire y’ibihe bishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Komisiyo yubakiye ku nyigo yemejwe mu Nama Rusange yayo ingira iya 87.

Ifoto yakoreshejwe yakozwe ‘ubwenge bukorano AI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *