Abashoje amasomo y’imishinga ibyara inyungu baravuga imyato Progetto Rwanda

Abashoje amasomo y’imishinga ibyara inyungu baravuga imyato Progetto Rwanda

Abagore 15 bashoje amasomo yerekeye imishinga ibyara inyungu bahawe na Progetto Rwanda barashimira uyu muryango kuba warabafashije kwivana mu bukene no gukemura amakimbirane mu ngo.

 

Ibi babitangaje kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2025, i Kigali, Progetto Rwanda yahaga  aba banyeshuri impamyabumenyi (certificates) zigaragaza ko barangije amasomo ajyanye no gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Zawadi Ruth ni umwe mu bashoje aya masomo akaba atuye mu karere la Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu kagari ka Gasharu, mu ijambo rye yagarutse ku buzima bushaririye bahozemo mbere yo gufashwa na Progetto Rwanda.

Ati “ twakoraga imirimo itandukanye itari myiza, twarimo abazunguzayi, abakomanga ku bipangu by’abantu tubasaba akazi ko kubamesera. Iyi mirimo n’indi ntavuze hano yatumaga twitwa amazina atajyanye n’umuco nyarwanda”

Abahawe impamyabushobozi baravuga imyato Progetto Rwanda

Progetto Rwanda iza yafashe abana babo bakiri incuke ibajyana mu mashuri y’incuke, bakomeza kubakurikirana mu mashuri abanza babashakira abapare bazabishyurira mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye

Zawadi akomeza avuga ko nabo babafashe bajya kubahugura mu masomo atandukanye arimo isanamitima kubera ihungabana bari bafite, banabahugura nanone mu gucunga imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Nyuma avuga ko babashije kwihangira imirimo ibyara inyungu. Ati “ ubu dufite abakozi bahoraho muri business zacu ndetse n’abanyabiraka by’umwihariko kuri njye mfite abakozi 2 bahoraho na batanu bakora ibiraka ndetse nkagira n’ikibanza I Karembure nubatsemo kadasitiri y’icyitegererezo.”

Akaba yarashoje ijambo rye ashimira leta y’ubumwe yabafashije kwiteza imbere ndetse no Progetto Rwanda yabahuguye ikanabaha amafaranga bahereyeho bakora imishinga ibyara inyungu yatumye babasha kwiteza imbere.

Nadine Niyongira ni umwe mu bashoje aya masomo yahoze acuruza avoka ku gataro azunguza mu muhanda mbere y’uko afashwa na Progetto Rwanda. yabwiye Umusanzunews.rw ko agiye muri Progetto Rwanda byahindutse aba undi muntu aho yitangariza ko yabaye Businesswoman.

Ababyeyi bashoje amahungurwa muri Progetto Rwanda barashimira byimazeyo Abayobozi babo

Ati “ Ubu ndi gucuruza butike ku ruhande yashyizeho akandi gashami ko gucuruza amakara. Uwari unzi icyo gihe abona hari ikindi kintu cyahindutse. Kwambara byari bigoye tutagira iyo tuba. Uyu munsi ndi mu bantu bafite icyangombwa cy’ubutaka mu Rwanda, ndi wa muntu wajya kuri banki nkaba nasaba inguzanyo yo kwagura business nkayihabwa”

Avuga ko Atangira gucuruza Progetto Rwanda yamuhaye ubufasha bw’amafaranga 350,000Fr ariko ubu afite iduka ritari munsi ya miliyoni 8 nk’uko abyivugira.

Umuyobozi Mukuru wa Progetto Rwanda, Mukabahire Valérie, yashimiye abafatanyabikorwa n’abitabiriye iki gikorwa, anaboneraho gusobanurira abari aho imikorere n’intego z’uyu mushinga. Yagize ati:
“Progetto” ni ijambo ry’Igitaliyani risobanura umushinga. Progetto Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Icyicaro cya Progetto Rwanda giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu, naho icyicaro mpuzamahanga giherereye mu Butaliyani (Roma). Intego rusange ni ukureba imibereho y’umuryango, guteza imbere umugore no kwita ku burere bw’umwana.”

Umuyobozi Mukuru wa Progetto mu Rwanda, Mukabahire Valérie

Yakomeje avuga ko Progetto Rwanda ifite imishinga itatu minini. Uwa mbere ni uwo kwita ku burezi bw’abana b’incuke, ugamije gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye

batabasha kwiga mu mashuri ahenze yo mu Mujyi wa Kigali.
Valérie yagize ati: Twatekereje kuri wa mwana udafite ubushobozi bwo kwishyurira ishuri ry’incuke, dushyiraho umushinga wo kububakira ishuri. Abo bana bahabonera uburezi bufite ireme, ibikoresho bihagije, amafunguro n’abarimu babikwiye, ndetse n’imiryango yabo igahabwa ubwishingizi…”

Valérie yavuze ko abagore 15 bahawe impamyabushobozi ari icyiciro gikurikiye icyabanje, kandi ko Progetto Rwanda imaze kugeza ku isoko ry’umurimo abagore 35 bashoboye kwikorera cyangwa kubona akazi batagikeneye ubundi bufasha bwihariye.
Yongeyeho ko abagore bahabwa amahugurwa mu isanamitima kuko benshi baba bafite ibikomere bitandukanye. Ati: “Dufasha imitima yabo kubohoka, tukababera inkunga mbere yo kubaha amasomo ajyanye n’imishinga. Bahabwa igishoro, maze bagatangira gukora.”

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Kicukiro Murenzi Donatie yari umushyitsi mukuru

Umuyobozi wa Progetto ku rwego mpuzamahanga, Patricia Saliano, yavuze ko uyu mushinga ugamije guteza imbere ubucuruzi bw’abagore no kubaha ubushobozi bwo kwiyubakira ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Inzozi zacu zari zoroshye ariko zikomeye: Guhuza abagore no kubaha ubumenyi bubafasha kwigira no kwigenga mu mishinga itandukanye. Uyu munsi turishimira intambwe tumaze gutera.”

Yakomeje avuga ko amasomo y’imicungire y’ubucuruzi (microfinance) yafashije abagore gutinyuka, bagafungura imishinga no kuyagura, ndetse bagatanga n’akazi.
Ati: “Iyo umugore ateye imbere, n’umuryango we utera imbere.”

Yunzemo ati: “Intsinzi nyayo si impamyabumenyi bahawe, ahubwo ni ukwiyizera kwongeye kubamo no kwemera ko impinduka zishoboka, kabone n’iyo zatangirira ku gikorwa gito.”

Patricia yavuze ko urugendo rwo gukora imishinga rutari rworoshye, ariko ko buri mushinga wavutse muri Progetto Rwanda ari intsinzi ikomeye yo kurwanya ubukene.
Yasoje agira ati: “Nubwo amasomo arangiye, umurage w’imishinga mwatangije uzakomeza kubabera icyerekezo.”

Yashimiye abaterankunga barimo Enal Saperiti Foundation, Iforipa Foundation na buri wese wagize uruhare mu gutuma uyu mushinga ugerwaho, anashimira cyane abagore wabereye urufatiro.

Abitabiriye ibi birori bishimiye bikomeye Progetto Rwanda

Progetto Rwanda ni umushinga ugamije guteza imbere umugore, imibereho myiza y’umuryango n’ubukungu binyuze mu guha abagore ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari umushyitsi mukuru muri ibi birori Murenzi Donatie yashimiye abari bashoje avuga ko bafite ubudasa kuko abandi basoza bavuga ibyo bagiye gukora naho abashoje uyu munsi bo bakaba ari abashoramari bagiye kurushaho kunoza ibyo bakora.

Akaba yarabasabye gukorana umurava n’umwete  bagakomereza aho bageze abizeza ko leta nayo izakomeza kubaba hafi.

Ati “ Intambwe mwagezeho irashimishije mukomereze ho kuko mutarebye neza mushobora gusubira inyuma kuko nta rukingo rubaho rurinda gusubira inyuma. Murasabwa guhora mureba ku ntumbero yanyu kugira ngo mudasubira inyuma kuko ntimwemerewe na gato gusubira inyuma mugomba kuzamuka ndetse mukanazamura abandi. Mwishyire hamwe mushinge cooperative muhuriyeho leta izarushaho kubegera ibahugura ndetse inabatungira agatoki ahari ubushobozi bwo kubazamura.”

Uyu mushinga watangiye mu 2018, umaze guhugura abagore 125, ndetse ubaha n’igisubizo cyo kubafasha kubona igishoro cyo gutangira imishinga. Umaze gutwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 76.
Mu bagore 125 bamaze guhugurwa, 30 bamaze gushyirwa ku isoko ry’umurimo cyangwa kwagura imishinga yabo ku buryo bwigenga.

   

 

Umwanditsi: Alphonse MUNYANKINDI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *