Muhanga: Umukobwa yasanzwe mu cyuzi yapfuye

Muhanga: Umukobwa yasanzwe mu cyuzi yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaha ya saa sakumi n’ebyeri za mu gitondo, ubwo umukozi wa WASAC yari agiye gukora isuku ku cyuzi kigabanya imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu karere ka Muhanga, yatunguwe no gusanga muri icyo cyuzi, mu kinamba, harerembamo umurambo w’umukobwa bikekwa ko yaba yishwe.

 

Ndagijimana Vincent, umwe mu babonye umurambo bwa mbere, avuga ko ubwo yawubonaga yabanje kwibwira ko ari agasozi kaje mu cyuzi. Nyuma ngo yitegereje neza abona urutugu n’ikibero cy’umuntu wishwe bireremba hejuru y’amazi.

Ati: “Nabyutse njya mu kazi bisanzwe, ndimo ntoragura imyanda ubwo nari ngeze hariya hakurya ku gice cya Shyogwe imbere ya kariya kabari, nabonye ikintu kiri mu mazi, mbanza kugira ngo ni agasozi kaje mu cyuzi. Uko nagiye negera ku nkombe ni bwo nasobanukiwe neza ko ari umurambo w’umuntu. Nahise mpamagara abakoresha banjye, bahageze bahamagara inzego z’umutekano.”

Ndagijimana Vincent, umwe mu babonye umurambo bwa mbere

Umwe mu bakora imirimo ya nyakabyizi mu kabari kari haruguru y’aho umurambo wasanzwe, ahitwa kwa Vivens, avuga ko bakimara kumva  ayo makuru bahise bajyayo kureba ko baba bamuzi ariko basanga batamuzi.

Ati: “Narinje mu kazi, ngeze ku marembo numva bavuga ngo hepfo hari bahasanze umurambo. Nahise njyayo, n inzego z’umutekano zihagera. Badusabye kureba niba twaba tumuzi , ariko twasanze ntawe tuzi. Yari yambaye ubusa.”

Icyuzi kigabanya imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko bamaze gukura umurambo mu mazi, kandi ko bakirimo gushakisha imyirondoro ya nyakwigendera, cyane ko nta wigeze amumenya.

Ati: “Umubiri wa nyakwigendera twawukuye mu mazi, ubu wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma yamenyekane icyateye urupfu. Natwe turimo gukora iperereza ku rupfu rw’uyu nyakwigendera .”

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere muri iki cyuzi havanwamo umurambo, bakaba basaba inzego bireba kongera umutekano kuko iki cyuzi gikikijwe n’amashyamba ya Kabgayi.

Umwanditsi: Eric HABIMANA 

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *