Minisitiri Nirere ashimangira ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bumenyi-ngiro

Minisitiri Nirere ashimangira ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bumenyi-ngiro

Kigali, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kamena, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Madame Claudette Nirere, yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa  muri Camp Kigali, ahasanzwe habera ibikorwa bitandukanye birimo, imurikabikorwa n’imyidagaduro. Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, by’umwihariko ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, imishinga y’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi n’iterambere.

Iki gikorwa kigamije kugaragaza ibyagezweho mu burezi bushingiye ku bumenyi-ngiro, ndetse no gutanga urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, kwigira ku bandi no kumenyekanisha ibikorwa bihanga udushya mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nirere Claudette yavuze ko iri murikabikorwa rihuriyemo ibigo bitanga ubumenyi-ngiro ari icyerekana aho u Rwanda rugeze mu rugendo rwo kwimakaza uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika. Yagize ati:” Iterambere ry’igihugu cyacu ntirishobora kugerwaho tudashyize imbere ubumenyi-ngiro. Abanyeshuri barimo kwiga imyuga n’ubumenyingiro ni bo banyarwanda b’ejo bazubaka u Rwanda rutekanye, rukomeye kandi rwujuje ibisabwa ku isoko mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Uburenzi Nirere Cauldette (Ifito y’Umusanzu)

Yakomeje asaba abarezi n’abayobozi b’ibigo by’imyuga gukomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya, kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, no gufasha abanyeshuri kugera ku rwego rwo guhanga imirimo aho kuyishakisha.

Minisitiri yanagaragaje ko iri murikabikorwa rifasha kugaragaza ko ibigo nka Rwanda Polytechnic n’ibindi bigo by’amashuri y’imyuga bikomeje kugira uruhare rufatika mu guhindura uburezi bw’u Rwanda bukarushaho ku noga kandi bushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Mu bitabiriye iri murikabikorwa harimo Rwanda Polytechnic, urwego ruhuza amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, rwamuritse ibikorwa bitandukanye by’abanyeshuri n’abarimu, birimo udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi bugezweho, ndetse n’ibikoresho byakozwe n’abanyeshuri bifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu nganda n’ahandi.

Abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic bagaragaje uburyo amasomo bahabwa abarimo ibikorwa ngiro bibafasha gutekereza no guhanga udushya. Umwe muri bo yagize ati:” Twize gukora imashini isya ibinyampeke ikoresha amashanyarazi make. Twifuza kuzamura u Rwanda mu rwego rw’inganda.”

Abanyeshuri bo Kunyundo bataramiye abitabiriye imurikabikorwa (ifoto y’Umusanzu)

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Nirere yashimangiye ko Leta izakomeza gushyigikira gahunda nk’izi zitanga umusaruro ufatika, kandi ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’ibigo by’uburezi ari ingenzi mu kongera ireme ry’uburezi.

Yagize ati:” Turifuza kubona ubufatanye bugaragara hagati y’ibigo byigisha imyuga n’ibikora mu rwego rw’ubucuruzi n’inganda. Nibwo buryo bwiza bwo gutanga akazi no guhanga udushya dukenewe mu iterambere ry’igihugu.”

Abitabiriye imurikabikorwa bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yo kwigira ku bandi, gusangira ibitekerezo no kumenyekanisha ibikorwa byabo. Bagaragaje kandi ko uburyo Leta yashyize imbere uburezi bugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umusanzunew

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

One thought on “Minisitiri Nirere ashimangira ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bumenyi-ngiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *