Ubuhanuzi: Uvira Ingabo z’u Burundi zizakubitwa bikomeye zihunge

Ubuhanuzi: Uvira Ingabo z’u Burundi zizakubitwa bikomeye zihunge

Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n’iz’u Burundi zizakubitwa nabi mu mujyi wa Uvira zigahungira mu bice bitatu.

 

Bikubiye mu butumwa uyu muhanuzi yaduhaye ariko yanga ko amazina ye atangazwa kubera gutinya Ingabo za Congo.

Ubuhanuzi yaduhaye bugira buti: “ Uvira hagiye kubera intambara. FARDC n’Ingabo z’u Burundi zizaneshwa, zihunge. Kandi kuneshwa kwazo bizaba ari bibi cyane.”

Bukomeza bugira buti: “Zimwe muri zo zizahungira i Kalemi n’i Fizi, izindi zambuke i Bujumbura. Bizaba bizikomereye cyane niko Imana yambwiye.”

Nta tariki uyu muhanuzi yatanze igihe umujyi wa Uvira uzatererwamo, ariko yagaragaje ko bitagitinze, ngo nk’uko Imana ya muhishuriye ko biri hafi.

Ati: “Imana yanyeretse ko intambara ya Uvira iri hafi cyane. Gusa, si na menya ngo ni uyu munsi, ariko ni vuba.”

Umujyi wa Uvira urimo ibirindiro bikaze by’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa. Ubundi kandi usa naho ari ryo herezo rya nyuma ku ntambara yo muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bya wubohoza.

Byatumye Leta y’i Kinshasa iwushoraho imbaraga nyinshi, ndetse kandi n’u Burundi ni uko, kuko igihe waramuka uguye mu biganza by’aba barwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho, icyo gihe byaba bibi kuri iki gihugu cyafashije Congo cyivuye inyuma kurwanya iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Ubu buhanuzi butanzwe mu gihe abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho bamaze gufata ibice byinshi biri mu nkengero z’uyu mujyi wa Uvira.

Katogota iherereye mu Kibaya cya Rusizi kiri mu ntera ngufi uvuye muri uyu mujyi, irimo aba barwanyi, imisozi ya Rurambo na yo itari kure na wo na yo igenzurwa nabo.

Hejuru y’ibyo, n’ibice bimwe byo muri teritware ya Fizi isanzwe ifatanye n’iy’i teritware ya Uvira, kuri ubu hafi yakimwe cya kabiri cyayo, iyi mitwe yarabibohoje.

Ibi bishatse kuvuga ko isaha iyariyo yose aba barwanyi bafata Uvira.

 

Umusanzunuws

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *