Sena yasabye Guverinoma kuvugurura amategeko agenga indishyi y’abangirizwa n’inymaswa

Sena yasabye Guverinoma kuvugurura amategeko agenga indishyi y’abangirizwa n’inymaswa

Nyuma y’aho abaturage baturiye Pariki y’Akagera ndesta n’ibindi byanya bibamo inyamaswa, bakomeje kugaragaza uburyo bangirizwa n’inyamaswa, hanyuma kubona indishyi bikabagora, Sena y’u Rwanda yasabye  guverinoma gushaka uburyo iki kibazo cyashakira umuti urambye.

 

Inyamaswa zirimo inkende ,ibitera ,imvubu zikunda gushyirwa mu majwi cyane ko zirara mu myaka y’abaturage zona,  bityo abaturage bakabura aho babariza ibyagijwe n’inyamaswa, abaturage bavuga ko n’ikigega cyishyura ibyangijwe n’inyamaswa gikuze kubagora kubona ubwishyu bemerewe. Si izo gusa kuko hari n’abaturiye Parike usanga inyamaswa z’inkazi zitoroka park zikarya amatungo y’abaturage bityo bagahora mu bihombo.

Ibi byagarutseho ubwo Inteko rusange ya Sena yemezaga raporo ya komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekanao mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zigiye kwagiza imitugo y’abaturage.

Inteko rusange ya Sena, yagaragaje ko ibyangizwa n’inyamaswa bikomeje kwiyongera ku kigero cya 29.4% kandi ko ibirego n’indishyi zikomeje kwiyongera, ndetse ko n’abaturage bangirijwe n’inyamaswa bahabwa amafaranga adahwanye n’inyangijwe.

Senateri Gasana Alfred yagize ati: “Hari igihe umuturage wonewe n’inyamaswa atishyurwa bitewe n’uko Specia Guarantee Fund (SGF) yatinze gushyika aho inyamaswa zonnye, ubundi SGF yagakwiye kujyera aho inyamaswa zonnye mu minsi 7, hari igihe ikerererwa ugasanga ibimenyetso byarasibanganye bityo umuturage akabirenganiramo.”

Mu nyamaswa zikunda kwangiriza abaturage harimo n’inkende

Mu gihe, Senateri Evode Uwizeyimana,  we yagaragaje ko nko mu karere ka Kayonza hari aho basanze imvubu zarishe abaturage batandatu, ndetse hakaba ahari n’abariwe n’inyamaswa ariko nyuma y’igihe gito na bo bagapfa.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yagize ati: “Inyamaswa zikwiriye kuva mu baturage, hagomba kugira ubundi buryo bw’inzego zibishinzwe, zikwiye kwicara zigatekereza uburyo iki kibazo cy’inyamaswa ziri mu baturage cyakemurwa mu buryo bufatika.”

Kimwe n’ibindi bibazo bishingiye kuri izi nyamaswa, nyuma yo kwemeza iyi raporo, Sena yafashe imyanzuro isaba Guverinoma kuvugurura iteka rya Minisitiri w’intebe rigena ibipimo, uburyo bwo kubura, ibisabwa b’ibikurikizwa mu gutanga indishyi n’ibindi bigenerwa n’uwangirijwe n’inyamaswa. Iri tegeko rizateganya uburyo indishyi ku bwone no ko matungo yakomerekejwe cyagwa yishwe n’inyamaswa zibarwa.

Sena kandi yasabye Guverinoma kwihutisha ivugurura ry’iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’inyamaswa z’agasozi zirebwa n’itegeko rigena imyishyurire y’abonewe n’inyamaswa, hakaba hakongerwamo inyamaswa zitari ku rutonde ry’inyamaswa zishyurirwa.

Ikindi cyemezo cyafashwe ni ugusaba Guverinoma gukura inyamaswa mu baturage zigasubizwa muri pariki no mu byanya bikomye hagamijwe kubarinda kubagamirwa cyagwa konerwa n’inyamaswa.

Izi nyamaswa zikunda kwangiriza abaturage, usanga ziba zarasigaye inyuma y’uruzitiro rwa pariki, ndetse n’izindi zitoraka pariki bityo zikarara mu mirima y’abaturage.

Sena igaragaza ko guhora abaturage bangirizwa n’inyamaswa ndetse ko kwishyurwa atari cyo cyagakwiye gushyirwa imbere ahubwo hakwiye gushaka umuti urambye.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *