Abanyamakuru bibukijwe ko inkuru z’ibyaha zigomba gushingira ku bimenyetso, amategeko n’amahame y’umwuga
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha (Crime Reporting) basabwe gukora inkuru zishingiye ku makuru yagenzuwe neza, bubahiriza amategeko n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga, birinda kuba igice cy’urwego rw’ubutabera cyangwa gutangaza amakuru ashobora kuyobya rubanda.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu yatagiye tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2026, yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd, agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi mu gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha mu buryo buboneye kandi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu masomo yatanzwe, hibanzwe ku gusobanukirwa uburyo urubanza rutagira kuva icyaha kigeze mu butabera kugeza urukiko rutanze icyemezo cya nyuma. Hasobanuwe kandi ko inzira y’ubutabera itangirira ku makuru cyangwa ikirego gitangwa, hagakurikiraho iperereza rikorwa n’inzego zibifitiye ububasha, dosiye ikoherezwa mu Bushinjacyaha, bukagena niba ikirego gishyikirizwa urukiko, hanyuma urukiko rukaburanisha nyuma rugafata umwanzuro.
Abahuguwe bibukijwe ko umunyamakuru agomba gusobanukirwa uru ruhererekane kugira ngo amenye neza amakuru , ariko ntabe umwe mu bayagenderaho bashinja ucyekwa. Umunyamakuru asabwa gutandukanya amakuru aturuka ku kekwa, ku batangabuhamya, ku bugenzacyaha, ku Bushinjacyaha no ku rukiko, akerekana buri rwego icyo rwemeje aho gufata imyanzuro ye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Me. Jean Paul Ibambe, impuguke mu mategeko akaba n’inzobere mu mategeko agenga itangazamakuru, yasobanuye ko inshingano z’umunyamakuru ari ukumenyesha abaturage ibyabaye, aho kuba umwe mubahamya icyaha cyangwa ufata ibyemezo (gushinja).
Yagize ati: “Inkuru y’umunyamakuru igomba kuba ishingiye ku kuri kwagenzuwe neza ndetse kwashakiwe ibimenyetso, si we ufata imyanzuro y’Urukiko. Ntabwo umunyamakuru akora nk’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, ahubwo akurikirana amakuru akayageza ku baturage mu buryo buboneye.”
Yakomeje avuga ko ari amakosa gukoresha amagambo agaragaza ko umuntu yamaze guhamwa n’icyaha kandi urukiko rutarafata icyemezo cy’uko ucyekwa ahamwan’icyaha. Ahubwo, amagambo akwiriye gukoreshwa harimo “ukekwaho icyaha,” “ukurikiranyweho icyaha,” cyangwa “uregwa,” bitewe n’icyiciro urubanza rugezemo.
Mu mahugurwa kandi hibanzwe ku mategeko n’amahame agenga itangazamakuru mu gutangaza inkuru z’ibyaha. Abanyamakuru basabwe kubahiriza ihame ry’uko umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha, kwirinda kwinjira mu buzima bwite bw’abakorewe ibyaha, by’umwihariko abana n’abahohotewe, no kwirinda gutangaza amakuru ashobora kubangamira iperereza mu gihe rigikorwa.
Banibukijwe ko iyo batangaje inkuru ivuga ku ifatwa ry’umuntu cyangwa itangira ry’urubanza, bafite inshingano zo gukomeza gukurikirana urwo rubanza kugeza rurangiye, bakamenyesha abaturage icyemezo cya nyuma cyafatiwe ucyekwaho icyaha. Byagaragajwe ko iyo udakurikiye urubanza bishobora gusiga umuntu isura mbi mu muryango nyarwanda kandi urukiko rwaramugize umwere.

Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye ubumenyi bungutse, kandi ko ubumenyi bungutse bazabukoresha mu gutara no gutangaza amakuru afite ireme, cyane ko bizabafasha kugezura amakuru mbere yo kuyatangaza no kumva impande zombi ku makuru zitanga.
Umwe mu banyamakuru yavuze ko amasomo yahawe yamweretse ko umuvuduko wo gushaka kuba uwa mbere utagomba gusimbura ukuri.
Yagize ati: “Twize ko kuba uwa mbere atari byo by’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi ari ugutanga amakuru yizewe kandi afite ibimenyetso, yubahirije amategeko kandi arengera uburenganzira bwa buri wese.”
Abateguye aya mahugurwa bavuga ko kongerera abanyamakuru ubumenyi ku gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’ibyaha bizafasha itangazamakuru kurushaho gutanga amakuru yizewe, kubaka icyizere hagati y’itangazamakuru n’inzego z’ubutabera, no guteza imbere umuco wo kubahiriza amategeko.
Hashimangiye ko umunyamakuru ukora inkuru zijyanye na Crime Reporting agomba kurangwa n’ubunyamwuga, ubushishozi n’uburinganire, akirinda guca imanza mu nkuru ye, ahubwo agatanga amakuru afasha abaturage gusobanukirwa imikorere y’ubutabera no gufata imyanzuro ishingiye ku kuri.

