I Kigali: Kwita ku mwana wese nk’uwawe ni inshingano rusange, Ingabire Assumpta
Ku wa 30 Gicurasi i Kigali, hizihijwe Umunsi wa Marayika Murinzi. Uyu muhango watangijwe n’imbyino za Kinyarwanda ndetse n’ifirime mbarankuru. Witabiriwe n’ababyeyi baturutse impande zitandukanye z’igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, n’Umuyobozi wa NCDA.
Ni umuhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku mwana wese nk’uwawe.” Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’abamarayika murinzi mu kwizihiza uyu munsi mukuru, wizihijwe ku nshuro ya kabiri.
Yagize ati:“ Iyi nsanganyamatsiko igaragaza inshingano rusange dufite zo kwita ku bana batagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo bwite cyangwa abandi bo mu muryango mugari. Igaragaza kandi indangagaciro z’ubumuntu zitubumbatiye nk’umuryango nyarwanda.”
Yakomeje agira ati:“ Uyu munsi ni uwo guha icyubahiro ababyeyi bafite umutima w’ubwitange n’urukundo bakakira abana mu miryango yabo, bakabatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakabatoza urukundo, ubupfura, n’intego yo kuzagira ejo heza.”
Assumpta yongeyeho ko uyu munsi ari n’umwanya wo kongera kwiyemeza ko nta mwana ugomba kubura umuryango umurera, kuko buri mwana akeneye urukundo n’uburere bukwiye. Ati:“ Igihugu cyacu kizakomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu, urukundo n’ubufatanye.”
Yivuze ko binyuze muri gahunda ya “Tubarere mu muryango”, abana barererwaga mu bigo by’imfubyi basubijwe mu miryango ibaha urukundo n’uburere bukwiye, kandi kuva icyo gihe nta mwana wongera gushyirwa mu kigo ahubwo bashakirwa imiryango ibarera. Ibi byose, ngo ni ikimenyetso cy’ubwitange bw’abamarayika murinzi bakira abo bana.
Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali yashimye uruhare rwa NCDA n’abafatanyabikorwa bayo. Ati:“ Ni umunsi mwiza wo gushimira no guha agaciro ababyeyi n’abarinzi b’indahemuka bafunguriye imitima abana batari bafite amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bababyaye.”
Yongeyeho ko kwita ku mwana wese nk’uwawe bishingiye ku ndangagaciro z’ubumuntu n’urukundo. Ati:“ Bamarayika murinzi ni inkingi ya mwamba mu kurinda uburenganzira bw’umwana no kumurinda icyamuvutsa amahirwe yo gukurira mu muryango umyitaho.”
Yashimye bamarayika murinzi bakira abana batagira kivurira, bakabaha urugo n’icyizere cy’ejo hazaza. Ati:“ Ibikorwa nk’ibi bituma u Rwanda rwubaka ejo hazaza heza hashingiye ku muryango nyarwanda wuzuye. Mukomeze uwo muco mwiza kandi mujye muhora mwibuka insanganyamatsiko y’uyu munsi: Kwita ku mwana wese nk’uwawe.”
Umujyi wa Kigali ufite bamarayika murinzi bagera kuri 315. Yemeza ko iyi gahunda ari igisubizo kirambye gishingiye ku muryango, kikerekana ko gukurira mu muryango ufite urukundo ari uburenganzira bw’umwana.
Yasoje yibutsa ababyeyi n’abayobozi bitabiriye uyu muhango ko umwana wese ari uw’umubyeyi wese, ariko ibi ntibikuraho inshingano z’ababyeyi b’umubiri zo kurera abana babyaye, keretse igihe umwana yatakaje umubyeyi akarerwa nk’imfubyi. Yagize ati:“ Abamarayika murinzi barera abana batawe n’ababyeyi babo, kandi ibyo ntibikwiye ku Munyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi.”

Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukndoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Bamarayika barakomeye kandi niba mutima w’urugo