Ihuriro rishya ry’abakora impu ryitezweho guhindura isura y’uru rwego mu Rwanda
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu guteza imbere inganda, urwego rutunganya ibikomoka ku mpu rwahawe umwihariko. Abikorera muri uru rwego bashinze ihuriro rishya ryiswe Rwanda Leather Value Chain Association, rigamije guhuza imbaraga no gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi zimaze imyaka zibakomereye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, abakora mu nganda zitandukanye zifite aho zihuriye n’impu — barimo abayobozi b’amabagiro y’amatungo magufi n’amanini, ikusanyirizo rusange ry’impu, uruganda rutunganya imyanda iva mu nganda z’impu, abatunganya impu zitaratunganywa, n’inganda zikora ibikomoka ku mpu (inkweto, imikandara, ibikapu n’ibindi) — bahuriye mu nama yashyizeho ihuriro rishya.
Iri huriro rigamije guhuza imbaraga mu guteza imbere uru rwego rwari rwarataye agaciro, rikaba ryitezweho guhindura byinshi binyuze mu bufatanye n’ivugurura ry’imikorere.
Kamayirese Jean d’Amour wari usanzwe ayobora Kigali Leather Cluster, ni we watorewe kuyobora iri huriro ku majwi 100%. Yahise ashyiraho ingamba zo kuzamura uru rwego mu buryo bugaragara no gutuma buri munyamuryango abona inyungu zifatika. Yatangaje ko igihe kigeze ngo urwego rw’impu ruhinduke inkingi mwamba y’ubukungu bushingiye ku byakorewe imbere mu gihugu.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorerwa kuyobora, Kamayirese yishimiye icyizere yagiriwe n’abanyamuryango, avuga ko ari igihe cyo gushyira hamwe, guhanga udushya no kubaka isoko mpuzamahanga.
Yagize ati:“ Twari dusanzwe dufite itsinda rito rikorera i Kigali, ariko twasanze abantu bose bataryisangamo. Iri huriro rishya rigamije gufungurira urugi buri wese ukora cyangwa ushaka kwinjira muri irihuriro. Ubu twese turi umwe, twahuje ijwi, kandi iyo abantu bavuga ijwi tyumvikana kurusha kuvuga umwe kuri umwe.”
Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubashakira abaterankunga, harimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), aho yahaye inkunga ya miliyari 1.5 Frw. Aya mafaranga azifashishwa mu gutunganya impu, kubaka amakusanyirizo, gutanga amahugurwa, kugura ibikoresho bigezweho n’ibindi bikoresho by’iterambere.
Bamwe mu banyamuryango bishimiye iri huriro, bavuga ko rigiye kubafasha kugira ijwi rimwe no gukemura imbogamizi zari zimaze imyaka zibakomereye.
Rurangwa Emmanuel, umwe mu bakora ibikomoka ku mpu, yagize ati:“ Asosiyasiyo yaje kudufasha kugira ijwi rimwe, tubone abatuvuganira no guharanira ko ibyo dukora bigira agaciro. Uruhu nirutangira gutunganyirizwa mu Rwanda aho kujyanwa hanze, bizadufasha kugabanya igiciro cy’ibikomoka ku mpu, turusheho kwinjiza inyungu ifatika.”
Kanziga Agnes, yavuze ko yifashishaga ibikoresho bidahagije kandi bihenze. Ati:“ hari ubwo wahabwaga uruhu rufite agaciro, ariko kubera ko nta bikoresho bihagije cyangwa inganda bigatuma rugatakaza agaciro.”
Kandi avuga ko iyo rutunganyirijwe hanze rugaruka mu gihugu rufite igiciro kiri hejuru cyane. Ibi bituma n’ibikomoka kuri rwo bigura menshi, bikaba ikibazo ku bakiriya.
Yogeyeho ati” kuba twibumbiye hamwe ubu n’impinduka shya. Turizera ko dufite umuntu uzajya adukorera ubuvugizi, ndetse n’inzego za Leta zirusheho kutwumva.”
Kamayirese yavuze ko bafite gahunda yo gushyiraho isoko ryihariye rihurirwaho n’ibikomoka kuri “Made in Rwanda” gusa, aho bazashyira hanze ibikorerwa mu gihugu, bagamije gukundisha Abanyarwanda ibyakorewe iwabo no kongera inyungu z’ababikora.
Ati:“ Twabonye imisoro ku mpu zijya hanze ikuweho mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni ubufasha bukomeye kuko ubu uruhu rwatangiye kuzamura agaciro. Twizeye ko mu gihe gito ibibazo twahuraga na byo byose bizaba byakemutse. Turifuza ko twazagera ku rwego rwo kubaka isoko usangamo ‘Made in Rwanda.”
Urwego rw’impu ruri mu ziri kwitabwaho n’inzego z’igihugu. Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na AfDB, iherutse gutangaza ko yatanze miliyari 1.5 Frw mu rwego rwo gufasha abikorera batunganya impu. Aya mafaranga azifashishwa mu kubaka amakusanyirizo, gutunganya impu, gutanga amahugurwa, kugura ibikoresho bijyanye n’igihe, ndetse no gukora inyigo y’uruganda ruzatunganya impu mu buryo bugezweho.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, nawe yagaragaje ko Leta ifite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya impu rufite agaciro ka miliyoni $430. Yavuze ko ruzafasha mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiva hanze, bikagira uruhare mu kwihaza k’igihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Yagize ati:“ Gahunda ya Girinka yatumye ubworozi bw’inka bwiyongera. Ibi bivuze ko n’impu ziyongera, bikaba ari amahirwe y’iterambere twifuza kugeza ku Banyarwanda.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoale540@gmail.com
Whatsap / Tel: +7850 785 404 717
