Igitero cya Israel muri Gaza cyahitanye abantu 10
Nibura abantu 10 nibo baguye mu gitero Israel yagabye kigateza inkongi y’umuriro ku ishuri ryari ricumbikiye Impunzi muri Gaza kigwamo n’umwana 1 wahiye kugeza apfuy.
Umutwe wa Palestine ushinzwe ubutabazi (Palestinian Civil Defence) watangaje ko abakozi bawo bashinzwe ubutabazi babonye imibiri 10 mu gitondo cyo ku wa Gatatu, nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri ryari ricumbikiye impunzi.
Hatangajwe kandi ko abantu benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Telegram.
Amakuru dukesha ikinyamakuru al jazeera kivuga ko, abana bahiriye mu itente baryamye, nkuko umunyamakuru wabo yabitangaje igitero kimaze kuba.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri ryari ryahinduwe inkambi y’impunzi, yagaragaje umuriro ugurumana ushwanyaguza amahema, ibitambaro biyapfutse bishonga bigwa ku bisigazwa by’intebe zari ziri gushya n’icyagaragaraga nk’inkingi y’igitanda.
“Abagwiriwe n’inyubako baratabaza basaba gutabarwa bakavanwa munsi y’inzu zabagwiriye” uko niko ubutabazi bw’ibanze bwabitangaje mu itangazo, bunongeraho ko abakozi bashinzwe ubutabazi batabashije kugera aho hantu kuko hagenwe nk’agace kabi kandi kabujijwe kugerwamo n’ingabo za Israheli.
Umuntu umwe bivugwa ko yishwe naho abandi benshi bagakomereka mu gitero cy’indege y’intambara ya Israheli cyagabwe ku mahema y’impunzi mu gace kazwi nk’agakize ka al-Mawasi, mu majyepfo ya Khan Younis, muri Gaza y’Amajyepfo.
Mu masaha ya mu gitondo cya kare nibwo hatangajwe ibitero bikomeye bya loketi za Israheli n’indege z’intambara mu duce dutandukanye twa Gaza.
Umusanzunews.rw
Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA
