Gisagara: Malariya Igiye Kuvurwa ku Rwego rw’Umudugudu

Gisagara: Malariya Igiye Kuvurwa ku Rwego rw’Umudugudu

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya Malariya, igiye kujya ivurirwa ku rwego rw’umudugudu. Ibi byatangajwe na Madamu Dusabe Denise, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Yasobanuye imwe mu ngamba z’ingenzi ari ugukangurira abaturage kwirinda kuko “kwirinda biruta kwivuza.” Yavuze ko hatangiye ubukangurambaga bwo guha abaturage ubumenyi ku buryo bwo kwirinda Malariya, harimo n’ikoreshwa ry’inzitiramibu n’isuku mu ngo.

Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gisagara mu bikorwa by’iterambere harimo n’uruhare rw’amadini, Bwana Kaneza Narisisi, nawe yashimangiye ibyavuzwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage madame Dusabe Denise

Yagize ati: “Akarere ka Gisagara kari mu twa mbere dufite ikibazo gikomeye cya Malariya. Turifuza ko abaturage barushaho gukangurirwa kwirinda kuko igice kinini cy’aka karere kigizwe n’icyaro, kikaba gishingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi, ibyo bikaba bikurura imibu.”

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa guhera ku midugudu mu buryo bufatika. Abaturage barwaye Malariya baravurwa, kandi hateganyijwe no guhindura imiti ya Malariya kuko inshuro nyinshi byagaragaye ko ibinini bya Coartem byari bisanzwe bikoreshwa bitakibasha gutsinsura Malariya neza nk’uko byari bisanzwe.

Umwe mu baturage bahawe inzitiramibu, Bahigirora jean de Dieu

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga hitezwe gutangwa inzitiramibu 58,640 mu miryango itandukanye, nyuma y’ibarura ryakorewe mu karere hose. Izi nzitiramibu zizafasha mu kurinda imiryango irimo abana bato n’abagore batwite – badahura n’ibyago byinshi byo kwandura Malariya.

Nubwo ubukangurambaga buri gukorwa, haracyari imbogamizi, kuko Malariya yamaze gufata intera ikomeye muri aka karere. Ubuyobozi burasaba ubufatanye bw’inzego zose, cyane cyane abaturage ubwabo, kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.

Umusanzunews.rwa

Umwanditsi: Leon NKUSI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *