Nyagatare: Ibyifuzo by’abaturage kw’iterambere ry’akarere ntibihura n’ingengo y’imari
Mu Karere ka Nyagatare, abaturage bavuga ko bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo byinjizwa mu igenamigambi ry’ibikorwa bibakorerwa. Icyakora bamwe bavuga ko hari ibikorwa remezo basabye imyaka myinshi bikomeje gutinda cyangwa bikarangizwa igice, ibintu bavuga ko bibatera kwibaza aho ijwi ryabo rigarukira mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.
Mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Nkoma, bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bitabira umuganda n’inteko z’abaturage bagatanga ibitekerezo ku bibazo bibugarije, ariko ngo hari ibyo basabye imyaka myinshi bikomeje gutinda. Nyiramahirwe Vestina, utuye mu Mudugudu wa Mutozo, yagize ati “Mvuze ko ibikorwa remezo byatugezeho sinaba mbeshye, ariko byatugezeho ibice. Dufite amazi hamwe na hamwe, hari n’imihanda imwe yakozwe ariko isoko abaturage bamaze imyaka myinshi basaba ntirirubakwa.”
Akomeza avuga ko kubura isoko n’imihanda myiza bikomeje kuba imbogamizi ku buhahirane hagati y’Imirenge ya Tabagwe na Rukomo.
Iki cyifuzo cyo kubakirwa isoko cyagarutsweho n’abaturage benshi bo muri aka gace bavuga ko kubura aho bagurishiriza umusaruro n’amatungo yabo bibadindiza mu iterambere. Murekatete Jean Claude, umwe mu borozi bo mu Kagari ka Nkoma, avuga ko abaturage bakomeje gutanga ibitekerezo ariko bagacibwa intege no kutabona ibisubizo bifatika. “Dutanga ibitekerezo buri gihe mu muganda no mu nteko z’abaturage, ariko hari ibyo tumaze imyaka myinshi dusaba bitarakemuka. Hari ubwo umuntu yibaza niba ibitekerezo dutanga byitabwaho koko.”

Ibyifuzo by’abaturage n’uruhare rwabyo mu igenamigambi
Nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) abiteganya, igenamigambi rishingiye ku muturage ritangira abaturage bagaragaza ibyifuzo byabo mu nteko z’abaturage no mu nama z’iterambere, bikazamurwa ku nzego zitandukanye mbere yo kwinjizwa muri gahunda y’ibikorwa by’akarere.
Iyi gahunda igamije gutuma ibikorwa remezo n’izindi gahunda z’iterambere zishingira ku bibazo abaturage bagaragaza ko bibangamiye imibereho yabo.
Nyamara, impuguke mu miyoborere myiza zigaragaza ko kugira uruhare kw’abaturage bitagarukira gusa ku gutanga ibitekerezo. Zivuga ko abaturage bagomba no guhabwa amakuru ahagije ku mpamvu bimwe mu byifuzo byabo bidashyirwa mu bikorwa ako kanya n’igihe bishobora kuzashyirwa mu bikorwa.
Zisobanura ko iyo amakuru atanzwe neza, abaturage bumva ko ibitekerezo byabo byitaweho n’ubwo bitahita bishyirwa mu bikorwa.

Ibikorwaremezo abaturage bavuga ko bidahagije
Abaturage bavuga ko usibye ikibazo cy’isoko, hari n’ibikorwaremezo birimo ibiraro n’imihanda bikomeje kubabangamira. Hagumimana Pontien, umusuderi ukorera mu Mudugudu wa Mutozo, avuga ko ibiraro n’imihanda bibangamiye ubuhahirane hagati yabo n’indi mirenge. “Hari igihe ibiraro byubakishwa ibiti bishaje bikangirika. Iyo bigenze gutyo umuntu aterura igare ryikoreye imizigo kugira ngo abashe kwambuka. Twabivuze inshuro nyinshi ariko ntibirakemuka.”
Avuga ko abaturage bifuza ibiraro bikomeye n’imihanda myiza byorohereza ingendo n’ubucuruzi.
Uwamahoro Clementine, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mutozo, yemeza ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa ariko ntibirangire. “Hari imihanda, ibiraro n’amazi byakozwe igice. Isoko abaturage bamaze imyaka isaga icumi barisaba ariko ntiryubakwa.”
Akomeza avuga ko abaturage bakeneye amazi, amashanyarazi n’imihanda byagera kuri bose kugira ngo iterambere ryihute.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2022 abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bagerwagaho n’amazi meza ku kigero cya 78%.
Nubwo iki gipimo kigaragaza intambwe yatewe, abaturage bavuga ko hari utugari n’imidugudu bikigaragaramo icyuho cy’ibikorwa by’amazi meza.
Ku bijyanye n’amashanyarazi, imibare ya Rwanda Energy Group (REG) yo mu 2025 igaragaza ko Nyagatare yari ifite igipimo cya 76,1% cy’ingo zifite amashanyarazi, munsi gato y’impuzandengo y’igihugu yari 84,6%.
Ibi bisobanura ko n’ubwo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bikomeje, hari abaturage bagikeneye kugerwaho.

Ibyifuzo by’abaturage biruta ingengo y’imari ihari
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko nta mushinga ushyirwa mu igenamigambi abaturage batabigizemo uruhare. Ati”Nta bikorwa remezo bikorwa umuturage atabigizemo uruhare. Ikibazo gihari ni uko ibyifuzo by’abaturage biba byinshi kurusha ubushobozi bw’ingengo y’imari akarere kaba gafite, bityo hakabaho gushyira imbere ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi.”
Yasobanuye ko buri mwaka guhera muri Nzeri abaturage batanga ibitekerezo byinjizwa mu igenamigambi ry’umwaka ukurikiraho, hagakusanywa ibyifuzo kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere.
Impuguke mu igenamigambi zivuga ko iki ari ikibazo gihuriweho n’uturere twinshi, aho ibyifuzo by’abaturage bikunze kuruta ubushobozi bw’amafaranga ahari. Ibi bituma ibikorwa bimwe bishyirwa mu bikorwa mbere y’ibindi bitewe n’uburemere n’umubare w’abaturage bigirira akamaro.
Ku bijyanye n’amashanyarazi, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko umushinga wa Electricity Access Roll-out Programme (EARP) Nyagatare-Gatsibo uri gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge umunani, ukazageza umuriro ku ngo zisaga ibihumbi 19.
Hari kandi umushinga wa ADCENT (Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Transformation) uteganya kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 20 mu bice bitaragerwaho.

Akarere kanini gafite ibyifuzo byinshi
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Nyagatare kari kateganyirijwe ingengo y’imari irenga miliyari 41 Frw yo gushyirwa mu bikorwa bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, amazi, imihanda n’amashanyarazi.
Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 igaragaza ko Nyagatare ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 650, ikaba ari kamwe mu turere dufite abaturage benshi ndetse n’ubuso bunini mu Rwanda.
Iyi miterere ituma hakenerwa ingengo y’imari nini kugira ngo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’amasoko bigere kuri bose icyarimwe.
Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ibyifuzo by’abaturage ari byo biba ishingiro ry’igenamigambi, bamwe mu baturage bavuga ko igipimo nyakuri cy’uko ijwi ryabo ryitaweho kitazapimirwa gusa ku nama zitabwaho cyangwa ku byifuzo byandikwa, ahubwo kizapimirwa ku bikorwa bifatika bizakemura ibibazo bamaze imyaka bavuga, birimo isoko, ibiraro n’imihanda bibafasha kwihutisha iterambere n’ubuhahirane.
RUKUNDO Alex
