G.S Mubuga yahize andi mashuri yo mu Rwanda mu marushanwa y’Ikinyarwanda, umuco n’umurage

G.S Mubuga yahize andi mashuri yo mu Rwanda mu marushanwa y’Ikinyarwanda, umuco n’umurage

Ecole Secondaire Mubuga yo mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’ikinyarwanda, umuco n’umurage mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Igihugu. Iri shuri rikaba ryari rihagarariye intara y’Uburengerazuba.

 

Ni amarushanwa yasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, ku rwego rw’igihugu. Yari afite insangamatsiko igira iti: “Rubyiruko tunoze  ikinyarwanda, twimakaza umuco wacu.”

Aya marushanwa y’ikinyarwanda, umuco n’umurage muri uyu mwaka wa 2026, yakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye 20 yatoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali urimo, akaba abaye ku nshuro ya 4, hakaba hateganyijwe gahunda yo kuyagura aya marushanwa akazagera mu mashuri yose.

Abanyeshuri bahagarariye ibigo bitanu byageze mu cyiciro cya nyuma muri aya marushanwa, bazahembwa ibirimo gusura Inzu Ndangamurage ku rwego rw’Igihugu uko ari umunani

Ecole Secondaire Mubuga  yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 86% ikurikirwa na G.S Remera Rukoma  yo mu Karere ka Kamonyi yari ihagarariye intar y’Amajyepfo  yagize amanota 85.5% . Umwanya wa kane wegukanywe na Ecole des Sciences de Musanze yo mu Karere ka Musanze  yahagarariye intara y’Amajyaruguru  yagize amanota 84% naho umwanya wa Gatanu watwawe na Ecole Secondaire Bumbogo yo mu Karere Gasabo District  yahagarariye Umujyi wa Kigali.

Umwe mu banyeshuri wari uhagarariye École Secondaire Mubuga, Mukwiye Arisen, yatangarije Umusanzunews ko bishimiye intsinzi bagezeho ndetse n’aya marushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco.

Ati: “Ndi umwe mu bagize itsinda ryabaye irya mbere mu gihugu mu marushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco. Mbere y’uko tugera ku rwego rw’igihugu, twabanje gutoranywa ku rwego rw’akarere, aho ikigo cyacu cyari kimwe mu byari bihagarariye akarere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko umwaka utaha hazongerwa umubare w’ibigo byitabira aya marushanwa

Inteko y’Umuco ntabwo yadusobanuriye impamvu ari ikigo cyacu bahisemo, ariko batubwiye ko intego yo gutegura iri rushanwa ari ugukomeza kwimakaza umuco nyarwanda no gusigasira umurage w’abakurambere, cyane ko ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko hari umubare munini w’Abanyarwanda batazi ingoro ndangamurage zitandukanye ziri mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko amarushanwa yatangiriye mu kigo, aho abanyeshuri bose babanje gukora isuzuma. Muri iryo suzuma hakoze abanyeshuri 400, hanyuma umunani muri bo baratoranywa. Nyuma yaho, Inteko y’Umuco yaje ku kigo ikoresha irushanwa hagati y’abo banyeshuri umunani, ari na bwo hatorajwimo bane bahize abandi, bagize itsinda ryakomeje ku rwego rw’igihugu.

Yanashishikarije urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kunoza imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Ndasaba Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kwirinda gukoresha nabi Ikinyarwanda. Ni umuco uturanga nk’Abanyarwanda, bityo dukomeze kwimakaza umuco wacu no gusura ingoro ndangamurage twasigiwe n’abakurambere.”

Umuyobozi Mukuru w’ Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yibukije ko Ikinyarwanda atari ururimi rw’abakuze gusa

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yashimiye amashuri yose yayitabiriye, ashimira abanyeshuri barushanyijwe ndetse n’abarimu babafashije kwitegura. Yavuze ko aya atari amarushanwa gusa ko ahubwo ari ubukangurambaga ku murage ndangamuco w’Igihugu by’umwihariko mu rubyiruko rwiga, aho ubutumwa bwatanzwe binyuze muri aya marushanwa bwageze kubasaga 15,000 hirya no hino mu Gihugu.

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB ) wari Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cyo gusoza aya marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage yavuze ko Igihugu gifite icyerekezo cyo kubaka umwana w’Umunyarwanda uzi umuco we, uzi aho ava kandi ufite ubushobozi bwo kuzabyaza umusaruro uburezi ahabwa mu ishuri kugera ku rwego mpuzamahanga ariko ataratakaje indangagaciro nyarwanda kandi ataratakaje Ubunyarwanda.

Aya marushanwa yateguwe mu gihe hari hamaze iminsi havugwa cyane ku kibazo cy’imikoreshereze itaboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.Amarushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage muri uyu mwaka wa 2026, yakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye 20 yatoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, akaba yarabaye ku nshuro ya 4, hakaba hari gahunda ko azagurwa akagera mu mashuri menshi mu gihe kizaza.

Abari bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *