Umuhoza Amina: Yaherekeje Umukuru w’Igihugu muri Amerika afite imyaka 13
Amina Umuhoza wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, uri gusoza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo mu Buholandi, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yise SAYE.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 yavuze ko kugira ngo yige amashuri abanza yishyuriwe n’umushinga wa Compassion International Rwanda, akajya ajya kwiga kuvuga imivugo kuri Maison des Jeunes Kimisagara.
Ubwo yari asoje amashuri abanza, atsinze Ikizamini cya Leta, yagiye kwiga amashuri yisumbuye mu Majyepfo. Ari ku ishuri, mukuru we yamuzaniye ibaruwa ivuga ko yatoranyijwe mu bana umunani bari guherekeza Umukuru w’Igihugu i Boston kwakira igihembo yari yagenewe na UNICEF.
Ati “Icyo gihe nari mfite imyaka 13, mba umuntu wa mbere ugiye mu ndege mu muryango w’iwacu. Ndi umwana wa Kimisagara, ariko kuza mu bana baherekeza Umukuru w’Igihugu byari ibintu bishimishije, byari ibirori aho dutuye.”

Yavuze ko mu bwangavu bwe, hari bagenzi be batwite imburagihe, akabona hari icyo akwiye kuzabikoraho.
Ubwo yigaga kuri FAWE Girls School, yakoze amarushanwa yo kuvuga imivugo ku rwego rw’igihugu, atsindira mudasobwa.
Iyo mudasobwa yayifashije mu gukoresha internet, amenya amakuru kuri “YouthConnekt Awards” aho yatsindiye ibihumbi 500 Frw nyuma yo kuba uwa 30 ku rwego rw’igihugu.
Abonye igishoro kidahagije, yasabye kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara ko yajya ahakirira ibikorwa bye byo gufasha abakobwa kwirinda gutwara inda bakiri bato, ubu akaba afite ibigo bibiri mu Murenge wa Nyamirambo n’uwa Kimisagara.

Ati “Twigisha abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere, abatewe inda bakiri bato tubigisha gukora ibikombe n’ibindi bitandukanye bikoreshwa mu bihembo, ibikapu n’ibindi.”
Yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abantu ibihumbi 17 ndetse aho bakorera hose nta mukobwa wigeze aterwa inda atabiteganyije.
Umuhoza yashimangiye ko isomo yakuyemo ari ukudacika intege ndetse n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bugomba gushingira ku rugendo rw’iterambere rw’igihugu cyabo.

