Rutsiro: Kivu Beach Expo & Festival ishobora kuba gikorwa ngaruka mwaka

Rutsiro: Kivu Beach Expo & Festival ishobora kuba gikorwa ngaruka mwaka

Nyuma y’iserukiramuco ryabereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, rizwi nka Kivu Beach Expo & Festival, ubuyobozi bw’aka Karere bwashimangiye ko rugomba kugenda ruba igikorwa gihoraho mu igenamigambi rya buri mwaka, rihuzwa n’indi mirimo iteza imbere ubukungu n’iterambere ry’akarere.

 

Iri serukiramuco, ryateguwe na Yirunga Ltd, ryitabiriwe n’abantu benshi, rishyiraho ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubukerarugendo birimo Triathlon, VolleyBeach, koga, badminton, amarushanwa yo kugashya n’ibindi.

IYAREMYE Yves, Umuyobozi mukuru wa Yirunga Ltd, asobanura uko iri serukiramuco ryagenze mu Karere ka Rutsiro, agira ati:
“Rutsiro twaruhasanze nk’urugo. Abayobozi batwakiriye neza, dufatanya n’abafatanyabikorwa mu kugera ku ntego. Kuva ku munsi wa mbere kugeza isozwa, ibikorwa byose byitabiriwe neza. Abahanzi b’icyamamare bitabiriye, by’umwihariko ku munsi wa Theo Bosebabireba aho twakiriye abafana basaga ibihumbi 12-15 ku Palega Beach Inn.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, KAYITESI Dative, yasobanuye akamaro iri serukiramuco kagize ku karere. Ati: “Iri serukiramuco ryaduhaye uburyo bwo kugaragaza ibyiza dufite birimo inkombe nziza z’ikiyaga cya Kivu, amahoteri, ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhanzi, ubukorikori, serivisi z’ubukerarugendo n’ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya. Byagaragaje ko Rutsiro ari ahantu hafite amahirwe yo gushowamo imari no gutezwa imbere.”

Kayitesi yongeyeho ko: “Turishimira intambwe iri serukiramuco ryateye, ariko dufite icyifuzo ko ritazaba igikorwa cy’igihe gito gusa, ahubwo rikazajya riba buri mwaka, rikiyongera ku bindi bikorwa by’iterambere n’ubukungu by’akarere. Turakangurira abafatanyabikorwa bose, haba abikorera, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abandi, gushyigikira iri serukiramuco mu igenamigambi ryabo, mu igenamigaburizwa ry’ingengo y’imari, ubufatanye n’ibitekerezo bifatika.”

Kivu Beach Expo & Festival yatangiye ku itariki ya 9 Ukuboza 2025, isozwa ku ya 15 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rutsiro.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO 

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *