Rwamagana: Hamuritswe gahunda nshya izafasha abajyanama b’ubuzima gutanga serivisi ishingiye k’ubwenge bw’ubukorano (AI)
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya igamije guteza imbere abajyanama b’ubuzima, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rishingiye kuri porogaramu za telefoni na AI (ubwenge bw’ubukorano).
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana, kikaba cyitezweho guhindura byinshi mu myigishirize y’abajyanama n’imikorere yabo ya buri munsi. Binyuze muri iyi gahunda, abajyanama bazajya bahugurirwa kuri telefoni aho bari hose, bohererezwe amakuru mashya yihuse, kandi bahabwe ubufasha bwihuse mu gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi.
Iyi gahunda nshya izana icyerekezo gishya mu rugendo rwo guteza imbere ireme ry’ubuzima bw’abaturage, binyuze mu gushyigikira abajyanama b’ubuzima bafatwa nk’inkingi y’ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda.

Bikorimana Joseph, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Ruhunda mu Karere ka Rwamagana, yagaragaje ibyishimo bye ku bw’iyi porogaramu nshya, ati:“ Iyi porogaramu Leta y’u Rwanda ituzaniye izadufasha cyane mu bijyanye no gutanga raporo neza kandi natwe akazi kacu korohere. Tuzakomeza ubuzima busanzwe nta nkomyi.”
Yakomeje agira ati:“ Niba twajyaga dutanga raporo twandika, rimwe na rimwe hari ibyo twasimbukaga. Twashoboraga no kwibagirwa ibyo twakoze, cyane cyane igihe umurwayi aje tugashyira imbaraga mu kumwitaho, bikatubera imbogamizi mu kwandika.”
Yunzemo ko ubu buryo bushya buzabafasha gukurikiza gahunda neza, kuko ibikorwa byose bazajya bakora bizajya bigaragara no ku bayobozi babakuriye. Ati:“ Ibi bizihutisha kuvura umurwayi, natwe bidufashe gutera imbere mu mwuga dukora.”
Yakomeje avuga ko iyi porogaramu izakuraho imbogamizi zijyanye no gutanga raporo. Ati:“ Twajyaga tugira umunsi umwe cyangwa ibiri mu kwezi wo gutanga raporo, kandi uwo munsi wose ntituboneke mu rugo. Ariko ubu, tuzajya tuyitanga hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi tugire umunsi umwe duhura nk’abajyanama tuganirire ku byo twakoze.”

Eric Fleutelot, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishami rya Santé Pole France, yavuze ko uyu mushinga ushyigikiwe na gahunda yashyizweho n’u Bufaransa igamije gufasha Ikigega Mpuzamahanga kirwanya SIDA, Igituntu na Malariya (Global Fund). Uyu mushinga ugamije gushyigikira uburyo budasanzwe. U Rwanda rwubatse sisitemu y’ubuzima ishingiye ku bajyanama b’ubuzima.
Yavuze ko iyi sisitemu yubakiye ku bwitange n’umurava by’abajyanama barenga 55,000 bafite ubumenyi, benshi muri bo bakaba bitabiriye icyi gikorwa. Ati:“ Ni mwe mutuma serivisi z’ubuzima z’ingenzi zigera no ku batuye mu byaro.”
Yagaragaje ko nubwo sisitemu isanzwe ari iy’indashyikirwa, hakiri icyuho mu guhugura abajyanama no kubaha ubufasha buhoraho. Uyu mushinga rero witezweho gukemura ibyo bibazo binyuze mu ikoranabuhanga rihanitse rifite icyerekezo kirambye.

Umuyobozi muri RBC Dr Arbel Tuyishime yavuze ko uyu munsi ari uwo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga mu Karere ka Rwamagana. Yagize ati:
“Birashimishije kumva ko gahunda y’imibereho myiza itangirijwe hano izagera no mu gihugu hose. Ibi bivuze ko uruhare rwa Rwamagana ari ukugira icyizere, ndetse no kugira uruhare m’umusaruro w’iyi gahunda.”
Yakomeje agira ati:“ Ubuzima bw’ibanze bushingiye ku bajyanama b’ubuzima n’ibigo nderabuzima byegereye abaturage. Ni inkingi y’amajyambere mu rwego rw’ubuzima.”
Yasobanuye ko iri koranabuhanga rizabafasha mu guhanahana amakuru hagati y’abajyanama n’ibigo nderabuzima. Ati:“ Ibi bizatuma ahakenewe ubufasha bwihariye hagaragara vuba, binatange icyizere ku bajyanama mu kwigirira icyizere mu byo bakora.”
Yashoje agira ati:“ Icyo dushaka ni serivisi nziza kandi inoze. Nitubigeraho twifashishije iri koranabuhanga, tuzaba tugeze ku ntego twihaye. Ndashimira cyane uruhare rw’abajyanama b’ubuzima. Ibyo mukora bifite agaciro kanini. Tuzakomeza kubashimira.”

Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
Email: rukundoalex540@gmail.com

H