Imyuga n’ubumenyingiro ni umusingi w’iterambere rirambye – RP
Mu gihe isi iri k’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku bumenyi ngiro, hari ibibazo bikiri mu mitwe y’abaturage b’Abanyafurika—byasizwe n’amateka yo guhezwa no kuteshwa icyizere n’abandi. Ubuyobozi bwa RTB bwafashe iya mbere mu gusobanura impamvu ko guhindura imyumvire ari intwaro ikomeye yo kwigira no kwiteza imbere binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ko ari iterambere rirambye. Ni ubutumwa bwa genewe ababyeyi, abanyeshuri, n’abayobozi: kwiga imyuga si ukwicuza, ni ukwiyubaka.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, aho RTB na RP bagezaga ku banyamakuru ibikorwa binyuranye bari gutegura.
Ibi kandi bigarutsweho mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, abanyeshuri bagera kuri 4,562 barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) bazahabwa impamyabushobozi.
Eng.Umukunzi yanenze uburyo abanyaburayi badindije ubwenge bw’Abanyarwanda n’Anyafurika bakabatoza ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.
Yagize ati: “Twabwiwe ko ikidukwiye ari ugufata amagambo mu mutwe gusa ariko kuyashyira mu bikorwa bireba abandi, ari nayo mpamvu wasangaga ibihugu byose muri Afurika umutungo kamere wabyo biwohereza hanze kandi mu by’ukuri twanabyikorera ari ibintu byoroshye cyane, badushyizemo ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho.”

Yagaragaje ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umubyarira inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika, aho kugira ngo bigerweho bisaba ubuhanga buhanitse no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kugira ngo umusaruro kamere utunganywe ndetse n’igihugu cyihaze mu byo gikeneye.
Eng. Umukunzi yagaragaje ko byose bigerweho ndetse ubumenyi ngiro n’imyuga bibyazwe umusaruro ushimishije binateze imbere igihugu, abaturage bakwiye guhindura imyumvire bafite y’uko abize amashuri y’imyuga bakora ibyo batekerezaga ko bikorwa n’abanyamahanga.
Yagize ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
Kuri iyi ngingo ijyanye no guhindura imyumvire abantu bafite ku kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Sylvie Mucyo, yavuze ko iterambere ry’umuntu n’igihugu rishingira ku kugira ubumenyi bufatika kandi bukoreshwa, aho yemeza ko buri muntu wese yakwiga imyuga kuko atari iy’ababuze ubwenge.

Yagize ati: “Amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ntabwo ari ay’abatazi ubwenge cyangwa abananiranye. Ahubwo buri wese akwiriye kuyiga kandi akagera kure hashoboka.”
Yongeyeho ko imirimo y’ejo hazaza izajya ihabwa abafite ubumenyi ngiro, bityo ko kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ariyo nzira yonyine izagira uruhare mu iterambere ryabo bwite n’iry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) gishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Naho amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.
Mu gihe 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Naho 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap /Tel: +250 785 404 717
