Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro butabungabunga ibidukikije nibwo bwangiza umugezi wa Sebeya
Umugezi wa Sebeya, ni umugezi munini wa kabiri mu bunini nyuma ya Nyabarongo. Uyu mugezi ufite isoko mu Karere ka Ngororero, umurenge wa Muhanda mu kagari ka rutagara, umudugudu wa Bambiro. Ugabanya uturere tubiriri aritwo Ngororero hakuno iburyo na Rutsiro hakurya ibumoso.
Umugezi waje kuba ibyago warahoze ari umugisha
Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bukorerwa muri uyu mugezi munini no mu nkengero zawo, bwarawangije kuburyo buteye inkeke.
Uyu mugezi wa Sebeya wahoze ari igisubizo kubawuturiye ni ukuvuga abari batuye hakurya yawo no hakuno yawo, ariko ubu ukaba warababereye ibyago bibakururira urupfu, ubukene n’ibindi bibi byinshi tutarondora ngo tubirangize kandi mu by’ukuri bitazanywe n’uyu mugezi, ahubwo byazanywe n’abantu bawucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butawubungabunga.
Abanyamakuru bo mu rugaga rw’Abanyamakuru barengera ibidukikije Rwanda environmental journalist mu magambo ahinnye (REJ), bibanze gukora inkuru kuri ubu bucukuzi bwangiza ibidukikije bukorerwa muri uyu mugezi ndetse no mu nkengero zawo kubera ibibazo by’ibiza uyu mugezi uhora uteza, birimo gutenguka kw’imisozi (erosion) n’ubuzima bw’abantu bimaze kuhatikirira kubera ko ibimashini bikoreshwa mu bucukuzi biteza imitingito.
Ibi bikorwa by’ubucukuzi bituma amazi y’umugezi yandura, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’imibereho yabo. Mukamana Donatha, utuye hafi y’aho bacukura, avuga ko kuva aho batangiriye gucukura, ubuzima bwabo bwahindutse bubi. Ati: “ Amazi turanywa aba afite ibara risa ry’ikigina cyangwa umuhondo, bigatuma turwara inzoka (impiswi) .
Ubutaka bwacu nabwo bukahagendera butwarwa n’imashini zicukura.”Abaturage bavuga kandi ko ibikorwa by’ubucukuzi bituma habaho isuri ikabiji, imisozi igatenguka, ndetse n’imigezi igaca indi migenderano.
Mu mvura nyinshi, hari ubwo uyu mugezi wuzura ugatwara imirima n’inzu z’abaturage tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu.Abaturage bifuza ko inzego zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’izindi nzego za Leta zakongerera imbaraga ubugenzuzi, kugira ngo ibikorwa bibangamira ibidukikije bikumirwa hakirikare.Nyiraneza aragira ati: “Ubucukuzi bushobora gukorwa ariko budahungabanyije ubuzima bwacu. Leta ni dufashe gusigasira Sebeya.”Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo bwemeza ko izi mbogamizi zizwi, kandi ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’abashinzwe ubucukuzi, abaturage n’abayobozi kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

Abakoreramo ubwo bucukuzi bivugira ko bitaborohera kureka kuwucukuramo ayo mabuye, kubera ko higanjemo amabuye meza y’agaciro azwi nka coltans, apima neza kuko bivugira ko ashobora kuba ariyo ya mbere mu bwiza.
Uyu mugezi ukomeje kwangizwa n’abakwiye kuwubungabunga, guhera ku isoko yawo ni ukuvuga aho uturuka ku isoko yawo, ucukurwamo amabuye y’agaciro ya : Coltans, Gasegereti, Ritium n’andi…, uhereye aho uyu mugezi uturuka, ukageza aho ugera dore ko wisuka mu kiyaga cya Kivu, uyu mugezi unyura muturere tune two mu Ntara y’iBurengerazuba, aritwo: Ngororero, Rutsiro, Nyabihu na Rubavu, aho hose uyu mugezi unyura, ninako bamwe mu baturage butwo turere bawangiza kuko abadacukuramo amabuye y’agaciro bacukuramo imicanga yo kubakisha no kugurisha abubatsi bo mutundi turere.
Uyu mugezi, umaze igihe uhitana abantu n’ibyabo, ni ukuvuga abantu, inka n’andi matungo, ndetse n’indi mitungo nk’ibihingwa, n’ibindi…….
Amakuru avuga ko ibiza biterwa no kwangirika kw’ibidukikije muri Sebeya bitangiye mu myaka ya vuba kera ngo ntibyigeze bibaho. Ikigaragara nuko buriya bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri sebeya, bwangije cyane imiyoboro y’amazi yacagamo,bakayayobya bityo inzira y’acagamo bakayayobya bigatuma atangira kwishakira inzira yaho atembere atarasanzwe anyura bigatera imyuzure cyane cyane igihe cy’imvura.Urebye ukuntu warumugezi munini kandi utemba mu mujyo umwe,ubu inzira zawo zabaye nyinshi bitewe n’abawucukura mu buryo tutabura kwita ko arubw’akajagari.
Umwe mubahafite kampani y’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro uzwi ku izina rya Shuni, twamubajije ibijyanye n’ubwo bucukuzi akorera muri uwo mugezi ndetse no mu nkengero zawo, adusubiza murayamagambo “Njyewe ndi umushoramari, mfite ababishinzwe mwakagombye kubaza, ndabibasubiriramo ko ndumushoramari mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, ntabwo ibyo uko bayacukura ari njye bireba mfite abakozi bari hariya hacukurwa ayo mabuye mwakagombye kubaza”
Mu bwishongozi atubwira kuvugisha uwitwa Jovite, ariko ntiyaduha telefone ze, ahita anakupa Telefone ntiyongeye kutwitaba. Icyakora, mbere yo kwanga kugira icyo adutangariza yari yabanje kutubaza ngo mbese turi Abanyamakuru bahe ko atatuzi,tumusobanurira igitangazamakuru dukorera n’ikicaro cyaho dukorera.
Umuturage witwa Kagabo yagize ti “ Muri uko kwangirika kw’ibidukikije, byatumye amazi anyura inzira yishakiye murabizi ko amazi atagira ikiyatangira, niko gutemba agenda yangiza aho aciye hose.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe, tumubajije impamvu yemera ko ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bukorerwa mu karereayobora kandi mu kajagari kubera ko butabungabunga ibidukikije, adusubiza ko we nk’umuyobozi w’Akarere, abona umushoramari aza akamwereka ibyangombwa bimwemerera gucukura muri ako karere bitangwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro n’ibindi bigo bibishinzwe
Ati “Iyo dusanze atujuje ibyangombwa byo gucukura, tumusubizayo akajya kubanza gushaka ibyuzuye, rero RMB, niyo ishinzwe gutanga ibyangombwa, iyo warenze kumabwiriza y’uko mwumvikanye mu gukora ubwo bucukuzi, wakwa ibyangombwa byo gucukura wari warahawe n’icyo kigo.”
Umuyobozi w’akarere yakomeje adusobanurira ko muri izo mpamvu zituma babikwaka, harimo no gucukura muri ubwo buryo bubi bwo kutarengera ibidukikije. Anadusobanurira ko muri buri karere hari umukozi ubishinzwe gukurikirana iby’uko ubwo bucukuzi no gukurikirana uko bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko.
Icyo amategeko ateganya
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukuzi (RMB), Bwana Francis Kamanzi, yadusobanuriye ko itegeko rihari kandi risobanutse ku muntu wese wahawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, iyo atubahirije itegeko rigenga ubwo bucukuzi, agirwa inama atabyubahiriza akakwa ibyangombwa cy’ubucukuzi yahawe n’urwego rubishinzwe.
Ingingo ya 60: kudasubiranya ahantu hangijwe, umuntu wahawe uruhushya rw’ubucukuzi,udasana,udasiba imyobo n’ibisimu, udatera ibiti, udakuraho inyubako, utaringaniza ahakorerwa ubucukuzi bwa kariyeri aba akoze ikosa ahanishwa ihazabu yo murwego rw’ubutegetsi itari mu nsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenga 5.000.000FRW kandi agategekwa gusubiranya ahantu hanginwe.
Ariko n’ubwo amategeko ahari kandi asobanutse, ntibibuza abacukura amabuye y’agaciro kwangiza ibidukikije kuko batadasubiranya aho baba bacukuye, ahubwo usanga harabaye ibyobo birangaye ndetse biteyubwoba, ntibabisubiranye, ndetse no gutera ibiti usanga batabikozwa.

Umugezi wa Sebeya, uturuka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, ni umwe mu migezi ikomeye ufitiye akamaro kanini abaturage batuye mu duce dutadukanye twaho unyura mu turere twavuzwe haruguru. Uyu mugezi uva mu misozi ya Gishwati ugaca mu mirenge nka Kanama, Nyundo na Rugerero, mbere yo kwinjira mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko bawukesha amazi yo kunywa, ayo kuhira imyaka, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ariko, nubwo uyu mugezi ubafatiye runini, hari imbogamizi zikomeye zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu gace unyuramo.Umugezi wa Sebeya ni isoko y’ubuzima ku baturage benshi batuye hafi yawo.
Nyiraneza Alphonsine, utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko uwo mugezi wamubereye igisubizo mu buhinzi akora. Ati: “ Iyo ari igihe cy’izuba, amazi ya Sebeya ni yo nifashisha mu kuhira imboga ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye bikenera amazi. Naho mu gihe cy’imvura, nkora ibishoboka byose ngo imirima yanjye idatwarwa n’isuri.”Habimana Jean Paul, utuye mu Mudugudu wa Buhaza, avuga ko amazi ya Sebeya amufasha mukuhira amatungo ye. “ Ntafite Sebeya, amatungo ntiyampa umusaruro. Uwo mugezi ni nk’imitsi y’aka gace kuko ariyo atuma gahora gatoshye .”
Umugezi wa Sebeya ni umutungo kamere w’ingenzi, ariko usaba kubungabungwa kugira ngo ukomeze gutanga inyungu aho gutera ibibazo. Niba ibikorwa by’ubucukuzi bidahawe umurongo uhamye, abaturage bawukesha imibereho bazarushaho guhura n’akaga aho kungukira ku byiza byawo. Gusigasira Sebeya ni ugusigasira ubuzima
Umwanditsi: Leon NKUSI
