Ikidage cyampaye icyerekezo” — Abanyeshuri basobanuye uko ECL yaborohereje kwiga

Ikidage cyampaye icyerekezo” — Abanyeshuri basobanuye uko ECL yaborohereje kwiga

Ikigo kigisha Ikidage mu Rwanda Der Sprachen Hub cyahaye impamyabumenyi mpuzamahanga abanyeshuri barangije amasomo y’uru rurimi, nyuma yo gutsinda ikizamini cya ECL mu byiciro birimo B1,B2 na C1.

 

Ku wa 19 Mata 2026, abanyeshuri 11 baragije amosomo yabo muri Der Sprachen Hub, bahawe impamyabumenyi yerekana urwego bagezeho mu rurimi rw’Ikidage, ibintu bishimangira ko u Rwanda rugenda ruhinduka ihuriro rikomeye ry’ibi bizamini bitagikorerwa imahanga gusa.

Abanyeshuri bagaragaje ibyishimo n’icyizere cy’ahazaza nyuma iy’intsinzi bamaze kugeraho. Egide Ntihinyuzwa, watsinze icyiciro cya B1, yavuze ko kwiga Ikidage bisaba kwihangana no kudacika integer, yakomeje avuga ko iyi mpamyabumenyi abonye izamufasha gukomeza ibindi byiciro bisigaye.

Ornella Mugisha na we yavuze ko kwiga indimi zitandukanye bifungura amahirwe yo guhura n’abantu benshi batandukanye, yavuze ko yatangiye amasomo mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, ndetse avugako gutsinda aya masomo yabifashijwemo n’abarimu b’inzobere mu kwigisha ururimo rw’Ikidage ndetse n’ibikoresho byiza bakoresha mu kwiga.

Ku ruhande rw’umuyobozi wa Der Sprachen Hub Mwizerwa Mulisa yavuze ko gutangiza ibizamini bya ECL mu Rwanda ari intambwe ikomeye, kuko mbere abanyeshuri bajyaga mu mahanga kwigirayi bityo bikabahenda, ariko ubu abanyeshuri babasha kwiga bari mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Ubu abanyeshuri babasha kwiga bakanabona impamyabumenyi  batagombye gusohoka igihugu.”

Amakuru y’iyi gahunda agaragaza ko ku wa 21 Ukuboza 2025 hatangajwe ko ECL izajya ikorerwa mu Rwanda. Muri Gashyantare 2026, abagera kuri 34 ni bo batagiye kwiga uru rurimi, mu gihe muri Mata umubare wazamutse ukava kuri 34 bagera kuri 224.

Hanatangiye kandi kwiyandikisha ku bazakora ibizamini biteganyijwe ku wa 12 no 13 Kamena 2026,

Iyi gahunda ntabwo igarukira mu Rwanda gusa, kuko n’abanyeshuri bo mu bihugu bindi byo muri Afurika y’Iburasirazuba, nka Zimbabwe na Kameruni batangiye kuza i Kigali mu rwego rwo gukurikira amasomo.

Ibi bigaragaza ko u Rwanda rugenda ruba ihuriro mpuzamahanga ry’Ikidage binyuze muri ECL,

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *