Perezida wa Sena yibukije abanyarwanda kwitegura guhangana n’abapfobya Jenoside
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abarokotse Jenoside, no kurwanya ibitero by’abayipfobya muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni bumwe mu butumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’abatuye mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026.
Umuganda wibanze ku bikorwa birimo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakira Abarokotse n’ibindi byakozwe mu gihugu hose, mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw’umujyi wa Kigali, Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, cyakozwe hasukurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Perezida wa Sena, yashimiye abaturage bifatanyije muri iki gikorwa, ku bikorwa by’isuku bakoze, agaragaza ko bifite agaciro gakomeye cyane.
Yagize ati: “Ibi bikorwa byakozwe uyu munsi tubishyize mu mafaranga yaba ari menshi. Ndabashimira kuba mwitabiriye muri benshi.”
Dr Kalinda yabasabye gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abarokotse muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanagarutse ku kibazo cy’ibitero by’abahakana n’abapfobya Jenoside, abasaba kugira uruhare mu kubirwanya no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abarokotse.
Mu gihugu hose abayobozi bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa mu gihe ku wa 7 Mata, u Rwanda ruzibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Perezida wa Sena yasabye abaturage muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byahungabanya abarokotse Jenoside mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.

