U Rwanda ruri tegura kwakira inama ya AFSF igamije guhindura buhinzi n’ibiribwa
Ihuriro rya Africa Food Systems Forum (AFSF) ryatangije ku mugaragaro inama yaryo ya 20 izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 5 Nzeri 2026, iy’Inama izibanda ku gushimangira ishoramari rishingiye ku bikorwa bifatika mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, Mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.
Iyi nama ije mu gihe ibihugu bya Afurika bitangiye indi myaka icumi ishingiye kuri gahunda ya CAADP (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme), ndetse bikarushaho gushaka uburyo bwo gukusanya ishoramari rinini binyuze mu buryo bushya nka NAFA (New African Financial Architecture), hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje kwiyongera birimo ibura ry’ibiribwa, ihindagurika ry’ikirere n’ubwiyongere bw’abaturage.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Gushora imari mu buhinzi n’ibiribwa: guhanga imirimo, kugaburira ibihugu, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo,” ikaba igaragaza icyerekezo cyo kuva mu biganiro gusa, hashyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bizava muri iyi nama.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ihindure uburyo ifata ishoramari mu biribwa, ashimangira ko kugabanyuka kw’inkunga zituruka hanze, ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’umwenda ibihugu bifite ukomeje kwiyongera, bituma bidakwiye gukomeza gufata uru rwego nk’icy’ibanze cya nyuma.

Mu myaka 20 ishize, AFSF yagiye ihuza abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu birenga 100, itegura inama zirenga 3,000, ndetse igafasha kugaragaza amahirwe y’ishoramari arenga miliyari 200 z’amadolari y’Amerika. Ibi byatumye iva ku rwego rwo kuba inama yibanda gusa ku ishoramari, igahinduka urubuga mpuzamahanga rugira uruhare mu gushyiraho politiki, ubufatanye n’imari mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa.
Umuyobozi Mukuru wa AFSF, Amath Pathe Sene, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, ibibazo Afurika ihanganye nabyo bisaba impinduka nini mu mikorere, ashimangira ko igikenewe ari uguhuza neza politiki n’ishoramari no kongera ubufatanye kugira ngo habeho ibisubizo bifatika ku rwego runini.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AFSF Partners, Hailemariam Desalegn, na we yagaragaje ko icyiciro gikurikiyeho kigomba kwibanda ku gushyira mu bikorwa ibyemezo, guteza imbere aho ishoramari rikorerwa no gukurura imari ya leta n’iy’abikorera.

Perezida wa AGRA, Alice Ruhweza, yashimangiye ko inama izabera i Kigali igomba kuzanamo itandukaniro, aho abitabira bazaza bafite gahunda zisobanutse zo gushyira mu bikorwa, inzira zigaragara zo kugera ku ntego, ndetse n’ubushake bwo gutanga ibisubizo bipimika.
Iyi nama izahuza abarenga 4,500 barimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abashoramari n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ikazagaragaramo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro by’ishoramari ndetse n’ahagenewe udushya n’urubyiruko.
Biteganyijwe ko AFSF 2026 izagira uruhare rukomeye mu gushyiraho icyerekezo gishya cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika, hashingiwe ku buyobozi bw’Abanyafurika, ubufatanye bukomeye n’ishoramari ryiyongera, cyane cyane rishingiye ku gushyira mu bikorwa ibyemezo bizafatira i Kigali.

