Hasojwe icyumweru cy’Icyunamo, Abanyapolitiki basabwa kwirinda irondabwoko

Hasojwe icyumweru cy’Icyunamo, Abanyapolitiki basabwa kwirinda irondabwoko

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uruhererekane rw’amateka mabi na politiki bishingiye ku ivanguramoko, asaba Abanyapolitiki kwirinda icyasubiza igihugu mu bihe nk’ibyo.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2026, ubwo abanyapolitiki n’abandi bayobozi bitabiraga igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kudashyigikira umugambi wo kurimbura Abatutsi bazizwaga uko bavutse.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahateganyijwe ko hazabika amateka y’abanyapolitiki banze akarengane bakarwanya ikibi.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier yasobanuye ko politiki mbi y’ivanguramoko ari yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyapolitiki kuyirinda.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanmyarwanda bubarema amacakubiri ashingiye ku moko, hamwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashingiye imiyoborere y’igihugu kuri ayo macakubiri no gufata ko guheza no kuvangura Abatutsi bigirwa Politiki y’imiyoborere.”

Dr Kalinda François-Xavier yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inzira nziza yo gukomeza kugaragaza ukuri kandi byaba n’uburyo bwo guhangana n’abayihakana bakanayipfobya.

Ati “Kwibuka ni ingenzi mu rwego rwo kugaragaza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kugaragaza ko yateguwe ndetse ni n’uburyo twakoresha bwo guhangana n’ihakana n’ipfobya ryayo no gukumira ko yasubira haba mu Rwanda n’ahandi.”

Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bahisemo kuyikuramo amasomo hakubakwa igihugu nta vangura n’amacakubiri nk’uko bishimangirwa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga.

Ati “Politiki y’imiyoborere myiza, ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, itanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose, dukwiye kuyikomeraho kuko ni yo mahitamo yacu. Umusaruro tumaze kuyikuramo mu myaka 32 ishize, urashimishije kandi uratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko hakiri abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya kandi ko bakwiye kurwanywa.

Yashimangiye ko abanyapolitiki b’ubu bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwigisha amateka urubyiruko.

Yerekanye ko nubwo icyumweru cy’Icyunamo gisojwe, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 bigikomeje.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Nmitwe ya Politiki (NFPO) Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko abanyapolitiki bazize ubutwari bwabo bwo kwanga akarengane.

Yakomeje ati “Abanyapolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane, babikoze baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura.”

Yagaragaje ko imitwe ya Politiki uko ari 11 ikorera mu Rwanda kuri ubu ihuriza hamwe hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda, yashimangiye ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukurwana.

Ati “Kubona ibintu bitandukanye n’uko undi abibona mu Rwanda si ukurwana, cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyacu ni ugutanga ibitekerezo, gushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yasabye abayoboke b’imitwe ya Politiki ikorerera mu Rwanda kwamagana abashaka kugarura politiki z’urwango mu Rwanda.

Ati “Ntituzemera uwo ari we wese washaka kongera kudusubiza inyuma yitwaje icyo ari cyo cyose.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje uko politiki y’urwango yimakajwe na Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we wamubanjirije Grégoire Kayibanda.

Yasobanuye ko ubwo Habyarimana yahirikaga ubutegetsi, yabeshye ko abikoze kubera igihugu cyari gifite ibibazo birimo itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu mashuri ariko nyuma yo kugera ku butegetsi yakomeje kugendera muri uwo mujyo no kwimakaza irondabwoko mu mashuri.

Yagaragaje ko abari impunzi zatotejwe ndetse imitungo yabo hanzurwa ko badashobora kuzongera kuyigiraho uruhare ndetse batemererwaga kongera kugaruka mu gihugu.

Ati “N’impunzi yageragezaga kwinjira mu Rwanda, gusura ababyeyi, abavandimwe rwihishwa, yarameneshwaga.”

Minisitiri Dr. Bizimana yanagaragaje ko hari ibyemezo byagiye bifatwa ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bigaragaza ko atifuzaga ko Abatutsi bari impunzi bongera gutahuka mu gihugu.

Yongeye kugaragaza ko muri iyi minsi, Umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean Luc Habyarimana ashaka kweza ubutegetsi bwa se ariko ko ibigaragaza ko bwatotezaga Abatutsi ari byinshi.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko ruyibarizwamo amateka mabi yaranze u Rwanda, yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni ngombwa kwigisha neza rubyiruko rwo mu mitwe ya Politiki muhagarariye, bakamenya aya mateka bikabarinda kuyoba ahubwo bagakora Politiki ihuza Abanyarwanda, ishyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda, irinda u Rwanda kuzongera kurohama mu ivangura iryo ari ryo ryose.”

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye kandi urubyiruko kwirinda imvugo z’urwango zikigaragara mu banyepolitiki babi babaswe na Politiki mbi yimakaza urwango n’irondabwoko.

Ati “Imvugo z’urwango rukiri mu banyapolitiki babi ba kera, bakuriye mu irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose akaba ari na ryo bakoresha muri politiki yabo. Irondabwoko ryabyariye benshi muri bo urwango rukibakurikiranye na n’ubu.”

Yanasabye abanyapolitiki kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, agaharanira ishema ry’Igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabushenye, n’ababushenye kuko ari byo bifasha kuburinda, no kurinda igihugu igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere, irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yabasabye kwigira ku banyapolitiki beza ku ndangagaciro na kirazira byabaranze hibandwa ku gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Abanyapolitiki bubu tugomba kwigira kuri aya mateka, tugaharanira ishema ry’igihugu n’Abayobozi bacyo, tugafatanya kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera ukuri kw’amateka kuko ari cyo gisubizo cyonyine cy’ubuzima bw’igihugu cyacu. Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabusenye n’ababusenye kuko ari byo bifasha kuburinda, kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Alex RUKUNO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *