Kwibuka32: Marcel Mutsindashyaka na Serge Gasore baratanga ubuhamya bwabo muri Loni

Kwibuka32: Marcel Mutsindashyaka na Serge Gasore baratanga ubuhamya bwabo muri Loni

Serge Gasore na Marcel Mutsindashyaka bari mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baratanga ubuhamya bwabo mu muhango wo kwibuka ubera ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.

 

Ni umuhango uteganyijwe kuri uyu wa 7 Mata 2026, Umunsi Isi yose yibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gasore Serge utanga ubuhamya muri Loni avuka i Ntarama mu Karere ka Bugesera ndetse ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe yari afite imyaka umunani. Yanyuze mu buzima bw’inzitane, anasigarana ibikomere byo kwicirwa mu maso abavandimwe be na we amara igihe mu mirambo n’imivu y’amaraso.

Gasore Serge yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera umunsanzu we mu kongera kubaka u Rwanda

Nyuma yabashije kwiyubaka no gufasha abandi binyuze mu muryango ‘Gasore Foundation’ yashinze.

Kugeza ubu ‘Gasore Foundation’ ifite ikigo cy’amashuri n’ivuriro byose bifasha Abanyarwanda mu rugendo barimo rwo kwiyubaka.

Kubera imirimo ye, Gasore Serge mu 2019 yashyizwe mu Barinzi b’Igihango.

Uretse Gasore, undi utanga ubuhamya muri uyu muhango ni Marcel Mutsindashyaka, na we warokotse Jenoside ariko agapfusha abo mu muryango we 25 barimo se n’abavandimwe be batatu.

Marcel Mutsindashyaka aratanga ubuhamya bwe muri Loni

Kuri ubu Mutsindashyaka ni Umuyobozi wa IBUKA USA ndetse akaba n’umuyobozi ushinzwe amakuru mu ishuri rya Oberlin College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo Jenoside yabaye afite imyaka itanu, Mutsindashyaka avuga ko yamugizeho ingaruka ndetse igena uwo ariwe uyu munsi.

Ati “Mu Muryango w’Abibumbye ndaba mvuga mu izina ry’Abatutsi miliyoni bishwe muri Jenoside ndetse n’ibihumbi by’abarokotse.”

Alex RUKUNO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *