Imiterere y’ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Imiterere y’ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa. Izi mpinduka zije zikurikiye izamuka rikomeye mu mateka y’u Rwanda y’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kuko bwa mbere, Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, kimwe kikagera kuri 2.303 Frw ikindi aba 2.205 Frw.

Mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu Ntara, ari 41,58 Frw.

Mu Rwanda, ubu urugendo ruhenze kurusha izindi ni uruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe ariko runyuze i Huye. Umugenzi yishyura 11.445 Frw.

Umugenzi uvuye i Nyabugogo agiye Pindura azajya yishyura 10.930 Frw mu gihe ubusanzwe yishyuraga 8.070 Frw.

Uvuye i Nyabugogo agiye i Kamembe ariko imodoka inyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw, naho uvuye i Muhanga agiye i Kamembe ariko anyuze i Huye yishyure 9.603 Frw mu gihe ubusanzwe yari 7.090 Frw

Uvuye i Nyabugogo yerekeza i Mushubi azajya yishyura 9.524 Frw avuye kuri 7.032 Frw naho kuva i Rubavu ujya i Kamembe ni 9.009 Frw avuye 6.652 Frw.

Uvuye i Rubavu ajya i Karongi azajya yishyura 4.950 Frw naho Nkomero ugana i Kirambo ni 4.851 Frw mu gihe uvuye i Gakeri yerekeza i Nyamasheke azajya yishyura 5.881 Frw.

 

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *