Yolande Makolo, Nduhungirehe na Uwera Maurice bavuze ku ntsinzi yagejeje RDC mu Gikombe cy’Isi
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Uwera Jean Maurice, bavuze ku ntsinzi yagejeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, ni bwo RDC yakinnye na Jamaica mu mukino wa nyuma wa kamarampaka wagombaga gutanga itike y’Igikombe cy’Isi.
Igitego cya Axel Tuanzebe cyabonetse mu minota 30 y’inyongera, cyafashije RDC kongera kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52 itagikandagiramo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashimira iki gihugu ndetse anakigira inama yo gufatirana aya mahirwe kikubaka ubumwe mu benegihugu.
Yagize “Umupira w’amaguru ni mwiza cyane kuko ikipe yo mu gihugu cy’intara nyinshi, mu ndimi nyinshi n’amateka menshi, yambaye umwambaro umwe ituma igihugu cyose kigera ku nzozi. Uwo mwuka wo gukorera hamwe ni mwiza ku buryo wanaguranwa urwango. Mukomereze aho.”
Usibye Yolane, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, na we yagaragaje ko RDC ihagarariye Afurika, ati “Yagiyemo ku bwa Afurika! Komereza aho RDC, genda uheshe ishema uyu mugabane ku ruhando mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, na we yashimiye RDC, yerekana ko ari igihugu Abanyarwanda bishimiye ndetse bashyigikiye mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Kubona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kuri Léopards ya RDC bifite impamvu ebyiri. Ni itike ya mbere ku gihugu muri ½ cy’ikinyejana, imyaka 52 nyuma y’uko iyari Zaire y’u Budage ibaye igihugu cya 10 kibonye itike y’amateka ya Afurika mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.”
“Twirengagije umutekano uri mu karere, Abanyarwanda benshi bari bategereje Léopards, ikipe y’igihugu bamwe bavukiyemo cyangwa iyo mu karere kabo bashyigikiye kuva mu buto bwabo. Komereza aho Léopards ku itike wari ukwiriye n’mahirwe masa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.”
RDC yahise yisanga mu Itsinda K ry’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.
Imikino yayo izabera mu mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, aho izahera kuri Portugal, ikurikizeho Colombia mbere yo gukina na Uzbekistan.
https://x.com/YolandeMakolo/status/2039273589938037078?s=20




