Imwe mpamvu Tshisekedi yahisemo gukoresha umuhungu wa Habyarimana mu barwanya Leta y’u Rwanda
Hashize iminsi havugwa ingendo z’abarwanya Leta y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo zigamije guhuza imbaraga kugira ngo bazahungabanye umutekano w’Abanyarwanda cyangwa bakureho ubutegetsi.
Mu bagiye i Kinshasa harimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana witwa Jean-Luc Habyarimana. Tshisekedi yaramwitegereje, amubonamo umuntu yakwifashisha byoroshye, atekereza kumugira umuyobozi w’ihuriro ry’abarwanya Leta y’u Rwanda rivuguruye.
Hari amakuru avuga ko iri huriro rizaba ririmo abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abandi Banyarwanda bari mu buhungiro barimo abahoze ari abanyapolitiki n’abasirikare nka Kayumba Nyamwasa.
Abakora mu nzego z’ubutasi zo muri RDC no mu Bufaransa bavuga ko Tshisekedi atahisemo Jean-Luc kubera ko ari umuhungu wa Habyarimana gusa, ahubwo ko yanashingiye ku kuba ari we ukunda kwigaragaza cyane, akaba n’umuntu uhora ateze amaboko ku buryo kumukoresha byakoroha.

Jean-Luc ntafite ishyaka, ntiyayoboye urwego urwo ari rwo rwose ariko Tshisekedi amubonamo umuntu yakwikoreza ibikorwa by’icengezamatwara byibasira Leta y’u Rwanda, bikagaragara mu buryo bworoshye, mu gihe yahabwa ibyo akeneye birimo amafaranga.
Amateka yo mu 1994 agaragaza ko nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, umuryango we wahungiye muri Zaïre, wakirwa na Mobutu Sese Seko Wazambaga wayoboye Zaïre kuva mu 1971 kugeza mu 1997 mbere y’uko ihinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko icyo gihe Mobutu yitaye cyane kuri Jean-Luc, amugaragaza nk’umusore w’intwari ashingiye ku bivugwa ko yafashe amafoto y’indege ya Habyarimana ikimara kuraswa, amuha miliyoni 5 z’Amadolari.
Umuryango wa Habyarimana wavuye muri muri Zaïre ujya muri Gabon. Bivugwa ko ubwo wageraga i Libreville, Omar Bongo wayoboraga iki gihugu yahaye Jean-Luc izindi miliyoni 3 z’Amadolari mbere y’uko ajya mu Bufaransa.
Nubwo Jean-Luc yahawe aya mafaranga yose, ibibazo bye bijyanye n’ubushobozi ntibyakemutse. Amakuru yemeza ko yabayeho mu buzima bwo gusesagura nk’aho aya mafaranga atazashira. Yakundanye n’umugore wo muri Gabon, babyarana abana babiri ariko umubano wabo warasenyutse kubera ubukene.

Ubu Jean-Luc n’abana be bombi babana n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga Habyarimana, aho kuba mu rugo rwabo bwite.
Tshisekedi yabonye imibereho ya Jean-Luc nk’amahirwe, atekereza kumuha amafaranga akeneye, maze na we akamwifashisha mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda, nk’igikoresho aho kuba umunyapolitiki uhamye.
Abo mu nzego z’ubutasi bagaragaza ko Tshisekedi abona Jean-Luc nk’umuntu watuma icengezamatwara rigira ubukana hashingiwe ku mateka ya Habyarimana, ariko ibyo bigashoboka mu gihe amumenyera ibyo akeneye byose.
Ku rundi ruhande, amakuru ava i Kinshasa avuga ko umugambi wa Tshisekedi watangiye kugenda nabi. Abo muri Leta ya RDC bavuga ko Jean-Luc yahawe amafaranga yo kwifashisha no gukora ubukangurambaga bwibasira Leta y’u Rwanda ariko ko byinshi yakoze birenze gushinga urubuga Extrafrica Media Group.
