Minisitiri w’Intebe yeretse abayobozi ibibazo byo gukemurwa bwangu – “Amafoto”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukorera hamwe, bakihutisha imitangire ya serivisi kuko hari ibibazo byakemuka baramutse bakoreye hamwe.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze. Ni inama y’umunsi umwe iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.
Muri iyi nama, hari kuganirwa ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, mu guteza imbere igihugu no gutanga serivisi zinoze.
Kimwe mu bibazo byagaragajwe, ni igenamigambi ritanoze, bikajyana no guhuza ibikorwa aho buri rwego rukora ukwarwo, ntihabeho gukorera hamwe.
Hatanzwe urugero ku hantu Minisiteri ishobora gushyira igikorwa runaka, ariko abikorera bategerewe ngo nabo bagire ibikorwaremezo bahashyira nyuma ugasanga wa mushinga ntutanze umusaruro.
Iyi nama ibaye mu gihe Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.
Minisitiri w’Intebe ati “ Dukwiye kuva hano twiyemeje ko tugiye gutanga serivisi zinoze kandi zitangiwe ku igihe. Twiyemeze ko tugiye gukora ibishoboka byose
kugira ngo abaturage babone ko Leta ibari hafi, ibumva ndetse ishishikajwe no kuzuza inshingano zayo kugira ngo babeho neza. Tugomba buri gihe kuzirikana ko guhabwa servisi nziza ari uburenganzira bwabo ntakuka.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko abaturage bahura n’ikibazo cy’amapfa, kandi ko impamvu zibitera ziri kurushaho kwiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Aha ni ho nk’abayobozi dufite inshingano ikomeye yo kwegera no kuba hafi y’abaturage dukorera.”
Yavuze ko iyo umuyobozi yegereye abaturage aba ashobora kumenya abafite ibibazo, abadafite imbuto n’ibindi ku buryo umusaruro uba witezwe ugerwaho nta kabuza.
Yashimangiye ko buri muyobozi agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira kubikemura cyangwa se yaba atabishoboye agatangira amakuru ku gihe kugira ngo leta igoboke abaturage.
Ati “ Mu by’ukuri igihe uhuye n’abaturage mu karere kawe, ukabona ukeneye ubufasha bwisumbuyeho, wari ukwiriye kugeza ayo makuru ku nzego zigukuriye […] mu mikoranire hari aho twumvise ko abayobozi batavugana [ …] bigatera ibibazo bikomeye.”
Hari nubwo ngo abayobozi bamenyekanisha ibibazo bafite mu gace kabo, ariko bamara kwandika amabaruwa, bikarangirira aho ntibakurikirane. Ati “Twibuke ko twese abo dukorera ari Abanyarwanda”.
Yavuze kandi ko hari ibibazo bidakemuka kandi bidasaba ingengo y’imari cyangwa se ubundi bufasha ahubwo bitewe n’uko abayobozi badakurikirana uko bikwiriye.
Yatanze urugero rw’abana bagwingiye, avuga ko bagaragara mu turere twinshi harimo n’udufite umusaruro uhagije.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko buri rwego rw’igihugu uhereye ku isibo rukwiriye kugira umuhigo wo kurandura igwingira mu bana.
Ikindi kibazo cyari gikwiriye kuba cyarakemutse, Dr Nsengiyumva yagarutseho ni isuku nke yaba ku mubiri n’aho abantu batuye ku buryo hari ahantu hamwe na hamwe abaturage badafite ubwiherero ahandi bakaba bararana n’amatungo.
Ikindi kibazo ni icy’inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko bigaragaza ko hari umuco mubi wo kutita ku isuku n’isukura mu byo abantu bakora.
Ati “Usibye kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, binadindiza iterambere ry’ubukungu.”
Dr Nsengiyumva yavuze kandi ku kibazo cy’umusaruro udahagije kidahwema kugarukwaho. Yavuze ko ikibabaje ari iko imishinga yashyizweho yadindiye cyangwa itaratanze umusaruro yari yitezweho kubera imicungire mibi.
Ati “Iyo imishinga nk’iriya idindiye hari benshi batakaza amahirwe y’akazi, amasoko menshi arahomba n’abaturage bacu ntibabashe kwiteza imbere uko bikwiriye.”
Yavuze ko imbogamizi ikigaragara ari uko uturere tutareba imishinga ngo tuyigire iyatwo, hari n’imishinga yuzure ntikoreshwe icyo yagombaga gukora.
Yatanze urugero ku isoko ryatwaye miliyari 1,5 Frw ryuzuye i Nyagatare birangira rimaze imyaka ibiri ridakorerwamo ku buryo ryageze aho rimeramo ibyatsi.
Igitangaje ngo ni uko ubwo ubuyobozi bukuru bwabimenyaga, mu cyumweru kimwe hari hamaze kugeramo abaturage batangira gukora. Yasabye abayobozi gukurikirana imishinga, bakayisura, bakamenya icyo igamije kandi n’ibibazo byayigaragaramo bakagira uruhare mu kuyikemura.
Ati “Mugomba kurenzaho mugashishikarira kugira uruhare rufatika mu igenamigambi ry’iyi mishinga, mubaza ibibazo byose bifatika kuko nta we ubarusha ubunararibonye ku turere muyoboye.”
Yasabye abayobozi gufata ibyemezo, bakabera urugero abo bayobora, bagakuraho inzitizi bagashaka ibisubizo bishya mu nzego zose. Ati “Imishinga muyihutishe kandi mwemere kubazwa umusaruro mwagezeho..”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Yusuf Murangwa, yavuze ko mu Rwanda ibikorwa byinshi biba bisa n’ibyihutirwa, kandi ko uko ibintu byose bihinduka ibyihutirwa bihinduka ikibazo.
Yavuze ko hakwiriye gukorwa igenamigambi, rikagena imishinga yihutirwa, igashakirwa abakozi, ubushobozi n’ibindi kugira ngo ikorwe mu gihe cyagenwe.
Ikindi ni uko hari imishinga ikorwa ntihuzwe n’ibikenewe, hamwe hagakorwa iminini kandi atariyo ikenewe ahandi hagakorwa umushinga muto kandi hari hakenewe umushinga mugari wagutse.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko kudakorana neza mu igenamigambi hangirika ibintu byinshi ariko igikomeye ari uburyo abaturage batakariza icyizere abayobozi.
Ati “Ibihombo ni byinshi, ariko biragaragara ahantu henshi, uzabisanga mu turere twinshi, imishinga yadindiye cyangwa yigeze gukorwa ikarangira…ugasanga urangiye udahise ukoreshwa.”












