TIR: 8% by’abanyeshuri batanze ruswa ishingiye ku gitsina

TIR: 8% by’abanyeshuri batanze ruswa ishingiye ku gitsina

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko ruswa ikigaragara mu nzego z’uburezi, by’umwihariko mu mashuri makuru na za kaminuza, aho hari abanyeshuri bavuga ko batanze ruswa ishingiye ku gitsina n’iy’amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi zitandukanye.

 

Ubu bushakashatsi bwibanze ku ishusho ya ruswa mu burezi budaheza, harebwa itangwa rya serivisi zirimo amanota, kwimurirwa mu bigo, kwandikisha abanyeshuri, amasoko, gahunda y’ifunguro ryo ku mashuri (school feeding), ndetse na ruswa ishingiye ku gitsina.

Mu banyeshuri 1,350 babajijwe mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, abagera ku 8% bavuze ko batanze ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo babone amanota meza, mu gihe 5% bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahindurirwe amasomo bagombaga kwiga cyangwa bemererwe kwimuka. Ababyeyi n’abanyeshuri bangana na 5% na bo bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahabwe imyanya mu mashuri runaka.

Umushakashatsi mukuru muri TIR, Dr. Bruce Gashema

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ruswa ikunze kwibasira cyane abagore n’abakobwa, bigatuma serivisi zitangwa mu burezi zitagira icyizere kandi zigahombya uburenganzira bwo kwiga bungana ku banyeshuri bose.

Dr. Bruce Gashema, umushakashatsi mukuru muri Transparency International Rwanda, avuga ko mu byagaragaye harimo no gukoresha abakomisiyoneri mu gutanga no kwakira ruswa, bigamije guhishira abayisaba ku buryo butaziguye.

Gashema ati: “Akenshi uwaka ruswa ntaza mu buryo buziguye. Ashaka umuntu yohereza, umukomisiyoneri, ushobora kuba ari umunyeshuri warangije, umwarimu mugenzi we cyangwa undi muntu wo ku ruhande. Uwo ni we uhuza usaba serivisi n’uyitanga, bakumvikana aho bazahurira n’ibyo bazatanga, kugira ngo uwaka ruswa adahita agaragara.”

Ibi byagaragaye cyane muri kaminuza, aho abakomisiyoneri bagira uruhare mu guhuza abanyeshuri n’abarimu, haba ku bijyanye n’amanota, kwimuka, imyitozo ngiro (internship) ndetse no kubona imyanya muri iyo myitozo.

Si mu mashuri makuru gusa byagaragaye. Mu bantu 100 babajijwe mu turere dutanu, 8% bagaragaje ko hari ruswa mu gutanga amanota, mu gihe 5% bavuze ko haba ruswa mu micungire y’ifunguro ryo ku mashuri, aho bamwe banyereza ibiryo cyangwa amasoko agatangwa mu buryo budaciye mu mucyo.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko abagore, abafite ubumuga, abaturuka mu miryango ikennye n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bakunze guhezwa. By’umwihariko, 46.1% by’abanyeshuri bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bavuze ko basabwa ruswa kugira ngo bemererwe kwiga.

Sylvie Uwimbabazi, umuyobozi ushinzwe guhuza porogaramu muri MINEDUC

Bamwe mu barimu batanze ubuhamya muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko ubukomisiyoneri bwamaze kwinjira mu nzego z’uburezi.

Umwe yagize ati: “Hari ubwo usaba kwimurirwa ku kigo runaka bakakwangira, hanyuma hakaza umuntu akakubwira ko umuyobozi yamutumye ngo akuganirize. Amafaranga uyaha uwo mukomisiyoneri, atari nyirubwite, bigatuma ruswa ikorwa mu ibanga.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Sylvie Uwimbabazi, umuyobozi ushinzwe guhuza porogaramu, avuga ko kurwanya ruswa ari urugendo rurerure, cyane cyane iyishingiye ku gitsina, kuko ikunze gukorwa mu ibanga kandi abayikorewe bakagira isoni zo kubivuga.

Uwimbabazi yagize Ati: “Guhindura imyumvire y’abantu bisaba igihe. Icyo dukora ni ukumenyekanisha ko ruswa ibaho no kwigisha icyo buri wese yakora kugira ngo ayirinde.”

Ku bijyanye n’abakomisiyoneri, MINEDUC ivuga ko icyo kibazo kitarasobanuka neza, ariko ko kizaganirwaho kigafatirwa imyanzuro igamije guca iyo mikorere igaragara nk’inzira nshya yo guhishira ruswa mu burezi.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *