Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagize Uwera Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye, amwizeza ko azaharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (twitter), yanditse ko azatanga umusanzu we mu kubaka Guverinoma irusheho kwegera abaturage no kubakorera mu mucyo.
Uwera Jean Maurice azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda, aho amaze imyaka irenga 14 akora mu mwuga wo gutangaza amakuru n’itumanaho. Yamenyekanye cyane mu biganiro bya Televiziyo y’u Rwanda nka Waramutse Rwanda ndetse no mu makuru ya RBA. Mbere yo kugirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, yari Umuyobozi wa Radiyo SK FM, mu inshingano yahawe muri Gashyantare 2025.
Mu rugendo rwe rw’umwuga, Uwera Jean Maurice yatangiye itangazamakuru mu 2011 akorera Flash FM & TV, aho yari Umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’ibiganiro n’amakuru (Production Manager). Kuva mu 2016, yakoreye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), akora imirimo itandukanye irimo gutangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuyobora Magic FM.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yifurije ishya n’ihirwe Uwera Jean Maurice, agaragaza ko tishimiye gukorana na we mu nshingano nshya zo guteza imbere itumanaho rya Guverinoma.
Iyi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yanagize abayobozi n’abakozi batandukanye mu nzego za Leta, inemeza kandi imyanzuro n’amategeko atandukanye agamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange.


