Muhanga: Umurambo watoraguwe mu cyuzi cya Kabgayi wabonye banyirawo

Muhanga: Umurambo watoraguwe mu cyuzi cya Kabgayi wabonye banyirawo

Nyuma y’uko ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025 twabagejejeho inkuru ko mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Shyogwe, ahazwi nko ku Kinamaba cya Kabgayi mu cyuzi giherereye aho hasanzwemo umurambo w’umukobwa areremba hejuru y’amazi, inzego z’umutekano n’abaturage ntibabasha kumenya imwirondoro ya nyakwigendera, kuri ubu mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko uyu nyakwigendera avuka mu karere ka Nyamagabe.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan KAMANZI, yabwiye Umusanzunews ko nyuma yo kubona umurambo ureremba hejuru y’amazi bawujyanye mu bitaro bya Kabgayi, hanyuma inzego zishinzwe iperereza zitangira gukora iperereza ku rupfu n’inkomoko y’uyu mukobwa. Iperereza ryaje kugaragaza ko uyu nyakwigendera yitwaga UWIMANA Phoibe, akaba yari afite imyaka 19 (2006) y’amavuko.

Yavukaga mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kaduha, akagari ka Kavumu, mu mudugudu wa Joma. Bivuga ko uyu mwana w’umukobwa yari yarageze mu karere ka Muhanga aje gukora akazi ko mu rugo.

Ati: “Yageze mu karere ka Muhanga azanywe no gukora akazi ko mu rugo, nyuma yaje kugira ikibazo mu mutwe. Tumaze kumenya umuryango we, twihutiye kubamenyesha batwara umubiri wa nyakwigendera. Ibindi bisigaye turacyategereje raporo yo kwa muganga kuko ni yo izatugaragariza icyo yazize.”

Mu makuru Umusanzunews yari yabagejejeho, yavugaga ko kugira ngo umubiri wa nyakwigendera uboneke byagizwemo uruhare n’umukozi wa WASAC wari uri gukora imirimo y’isuku ku nkombe z’icyo cyuzi, abonye mu mazi ikintu yabanje gukeka ko ari agasozi kaje muri icyo cyuzi. Yegereye neza asanga ari umurambo w’umukobwa wambaye ubusa, aho yahise yitabaza inzego z’umutekano.

Muhanga: Umukobwa yasanzwe mu cyuzi yapfuye

Yanditswe: Eric Habimana

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *