Abikorera basabwe kongera umusaruro no kubahiriza ubuziranenge
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, i Kigali hateranye inama yagarutse ku buryo bwo kongera umusaruro w’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) no guteza imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda. Ni inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuhinzi n’ubworozi (RICA).
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Bwana Joseph Mutabazi, yavuze ko intego y’iyi nama ari uguhuza abikorera n’inzego za Leta zishinzwe ubuziranenge, n’imisoro, kugira ngo baganire ku mbogamizi zihari ndetse no gushaka ibisubizo birambye.
Yagize ati:” Mu minsi yashize habaye indi nama nk’iyi yibandaga ku misoro, ariko ubu twifuje gutekereza ku ngingo ijyanye n’ubuziranenge n’uruhare rwabwo mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse.”
Mutabazi yakomeje avuga ko inama yateguwe hagamijwe kureba uburyo ibigo bito n’ibiciriritse byafashwa kumva neza inshingano zabyo mu bijyanye n’ubuziranenge, uko bwubahirizwa, n’uko inzego zibishinzwe zababa hafi.

Yagize ati:” Turifuza kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, no guteza imbere inganda zacu. Ariko rimwe na rimwe, igiciro cyo kuzuza ubuziranenge kiba kiri hejuru, bikadindiza bamwe mu bikorera. Ni yo mpamvu izo nzego zije kudufasha kureba uko ibyo bigo twabifasha.”
Abacuruzi bitabiriye inama bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo ibiciro bihanitse. Basaba ubujyanama kugira ngo bacuruze ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ndetse n’ivanywaho ry’ubuntu ku ma serivisi amwe na mwe abafasha mu kubahiriza ibisabwa. Kandi basabye ko hakorwa ibishoboka byose ngo ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bukomeze gutezwa imbere.
Mutabazi yongeyeho ko iyi nama yasize abacuruzi basobanukiwe neza ibyerekeye ubuziranenge n’uko babushyira mu bikorwa.
Ku ruhande rwa RICA, Niyitegeka Jean Damascène, ushinzwe ku genzura inganda n’amasoko, yavuze ko inama yari ingenzi cyane.
Yagize ati:” Ibigo bito n’ibiciriritse bikunze kugira ikibazo cyo kutamenya amabwiriza y’ubuziranenge. Benshi bakora ibicuruzwa bagashyira ku isoko batamenye niba ibyo bicuruzwa byujuje ibisabwa. Ibi bikatugora cyane mu kazi dukora.”

Yakomeje agira ati:” Muri iyi nama basobanukiwe inshingano za RICA n’izo RSB, kuko RSB ishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge (standards), naho RICA igakurikirana iyubahirizwa ryayo. Ibi bizatuma imikoranire yacu izamuka.”
Dr Javier Mukiza, umukozi muri Rwanda FDA, yasobanuye uruhare rw’iki kigo mu kugenzura imiti n’ibiribwa, byaba iby’abantu n’iby’amatungo, harimo n’ibiribwa byahinduriwe umwimerere (processe food).
Abajijwe n’umunyamakuru ku byerekeye imiti ya Relief yahagaritswe ku isoko, yagize ati:
“Uyu muti wasanzwe ku isoko nyamara warinjiye mu gihugu mu buryo butemewe. Nta byangombwa wari ufite byemewe na Rwanda FDA, kandi ubusanzwe imiti yose yinjira mu Rwanda igomba kugenzurwa neza mbere yo gukwirakwizwa. Iyo igaragaye ku isoko mu buryo butemewe, uhita uhagarikwa kugira ngo hamenyekane uburyo wageze mu gihugu.”

Yongeyeho ko iyo imiti ifite ingaruka zikomeye, igomba kugenzurwa by’umwihariko kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe.
Urwego rw’Abikorera mu Rwanda rwahawe inshingano zo kongera umusaruro mu by’ubuhinzi ku kigero cya 6% mu mwaka, kongera umusaruro w’inganda ku kigero cya 10%, ndetse n’ishoramari rikazamuka rikava kuri 15% rikagera kuri 21%, byose bigamije gushyigikira gahunda ya NST2
Abikorera kandi basabwe gukorana bya hafi n’inzego za Leta, kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko agenga ubucuruzi n’ubuziranenge.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
