Imihindagurikire y’Ikirere ibyago by’Abafite ubumuga bw’uruhu

Imihindagurikire y’Ikirere ibyago by’Abafite ubumuga bw’uruhu

Abafite ubumuga bw’uruhu ni bo bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kurusha abatabufite.

Mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru bakora inkuru z’ibidukikije (REJ) ku bufatanye na FOJO, abanyamakuru barushijeho kunguka ubumenyi mu gutara no gutangaza inkuru z’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere. Uyu muryango washinzwe n’abanyamakuru b’inzobere bu mwuga, nyuma yo kubona icyuho mu itangazamakuru ryita ku bidukikije. Ni muri urwo rwego REJ ikomeje kongerera abanyamakuru ubumenyi kugira ngo barusheho gutanga amakuru afasha abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.

Nubwo hari hamenyereye ko ibidukikije bikwiye kubungwabungwa, haracyakenewe ingufu nyinshi kugira ngo abantu bose, uhereye ku bana kugeza ku bakuru, bamenye akamaro bifitiye ubuzima bwabo. Umwuka duhumeka, amazi dukoresha n’ibindi bisobe by’ibinyabuzima bishingiye ku mibereho myiza y’ibidukikije.

Imihindagurikire y’Ikirere ibyago by’Abafite ubumuga bw’uruhu

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha itangazamakuru, Bwana Eugene Hagabimana, yasabye abanyamakuru kwita ku mahame ngenderwaho y’itangazamakuru, aho inkuru zikwiye gutangazwa mu bwisanzure kandi ntawe zibangamiye. Yibukije ko ibidukikije bireba buri wese, bityo ko inkuru zijyanye nabyo zikwiye gutegurwa neza kugira ngo zibashe kugira uruhare mu gufasha abantu kumenya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gufata ingamba.

Dr. Nicodem, uyobora Umuryango OIPPA ufasha abafite ubumuga bw’uruhu, yagaragaje ibibazo bahura na byo. Yavuze ko aba bantu bakunze guhezwa, bagahabwa amazina abatesha agaciro ndetse bakanahura n’ibibazo by’uburibwe bukabije igihe izuba riva cyane. Kubera kutihanganira izuba, bamwe bagira ibibazo byo kuva amaraso ku tegengeruhu tw’umubiri no kudahumeka neza igihe cy’ubushyuhe bukabije.

Nubwo Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka ngo abafite ubumuga bw’uruhu babone amavuta abafasha, haracyari imbogamizi kuko adahagije ku buryo bose abageraho.

Mazimpaka Patrick,ufite ubumuga bw’uruhu yashakanye n’umugore utabufite babyara n’abana badafite ubumuga bw’uruhu

Abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi mu mibereho yabo yaburi munsi, cyane cyane iyo bifuza gushinga ingo. Mazimpaka Patrick, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, yavuze uko yabenzwe inshuro nyinshi n’abakobwa bitewe n’ubumuga bwe, ndetse akagira igihe afata umwanzuro wo kudashaka. Nyamara, nyuma y’igihe yaje kubona umugore wemeye kubana na we, ubu bakaba bafitanye abana babiri badafite ubumuga bw’uruhu.

Umuyobozi wa REJ, Daddy Sadiki Rubangura, yasabye abanyamakuru gukoresha itangazamakuru nk’igikoresho cyo kurwanya ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu, bakabakorera ubuvugizi, kandi Yagaragaje ko itangazamakuru rifite imbaraga zo gutuma ubuzima bw’aba bantu burushaho kuba bwiza, binyuze mu gutangaza inkuru zibagaragaza nk’abantu bafite agaciro kimwe n’abandi.

Umwandutsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *