Rwezamenyo hibutswe ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside
Kuri uyu wa 6 Kamena 2025, mu Murenge wa Rwezamenyo hibutswe ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Muri iki gikorwa, urubyiruko rwagaragarijwe uruhare rukomeye rufite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Madame Nirere Malirose, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda. Yagize ati: “Kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Munyarwanda wese uha agaciro amateka y’Igihugu, cyane cyane uwumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yagarutse ku mateka ya Saint Joseph, ahantu hagiye hahungira Abatutsi kuva na mbere ya 1994, ubwo batotezwaga. Yagize ati: “Byasaga nk’ibimenyerewe ko Abatutsi bajyaga bahungira hano, ariko muri Jenoside 1994, ibintu byahinduye isura kuko abicanyi ntibongeye kubaha amahoro ngo basubire mu ngo zabo.”
Yasobanuye ko Interahamwe, ingabo za Leta y’icyo gihe, n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije na Conseiller w’akagari ka Nyakabanda, bafatanyije mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Saint Joseph, by’umwihariko ku itariki ya 6.
Yakomeje agira ati: “Nubwo abishwe ari benshi, hari n’abarokotse. Abo mu Murenge wa Rwezamenyo baracyahari kandi barafashwa. Iyo twibuka, dufatanya n’urubyiruko n’abagore. Ufite ikibazo turamufasha, cyane cyane tumuha ubufasha burambye, si ukumugenera ibyo kurya gusa.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Me Nizeyima Meddy, yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura rishingiye ku moko. Yavuze ko Jenoside itegurwa kandi ikamara igihe kinini itegurwa, bityo ko atari nk’imvura igwa itunguranye.
Yagize ati: “ Imizi ya Jenoside yaturutse ku ngengabitekerezo y’urwango yagiye ibibwa mu Banyarwanda igihe kirekire, uhereye ku mwaduko w’Abazungu bakolonije u Rwanda. Tugomba kurwanya ikintu cyose cyatuma ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kubibwa.”
Yakomeje agira ati: “Ndi Umunyarwanda; icyo ndi cyo ntigikwiye gutuma undi anyanga. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa byose biganisha ku kuyikwirakwiza.”
Yakomeje, yahaye urugero urubyiruko agira ati: “Nyakubahwa Perezida Kagame yahagaritse Jenoside afite imyaka 33, kimwe na Yezu wapfuye afite imyaka nk’iyo. Bityo rero, namwe nk’urubyiruko, mufite ubushobozi bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Mu gusoza agira ati: “Perezida Kagame n’ingabo za RPA bahagaritse Jenoside bari urubyiruko nkamwe. Nimufate iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mukoresheje imbuga nkoranyambaga.”
Umushyitsi mukuru, Hon. Kalisa Jean Sauveur, yifatanyije n’abaturage ba Rwezamenyo muri uwo muhango. Yabashimiye uruhare bagira mu kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse, ndetse anahumuriza abacitse ku icumu agira ati: “ Ni muhure dufite igihugu n’ubuyobozi bwiza.”
Yunzemo ati: “ Mukomere gitwari. Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwari rufite abayobozi babi bangaga igihugu. Niyo mpamvu hakozwe Jenoside ndengakamere.”
Yakomeje agira ati: “ Twagize abayobozi babi, ariko turashima uruhande rumwe rw’Abanyarwanda batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside. Inkotanyi zaje zizanye ubuzima, zigira ziti: ‘Umunyarwanda agomba kugira ubuzima bwiza, si ukuvuga gusa ko abaho.’ Inkotanyi mwarakoze kandi mukomeje gukora.”
Yashoje yibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, agira ati: “Hakenewe imbaraga zanyu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba kuri za murandasi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, kuko ariho hakunze kugaragara ipfobya n’ivangura. Tugomba gufatanya kurwanya abapfobya Jenoside ndetse n’abayihakana.”

urubyiruko turahari kandi twiteguye guhangana nabo bapfobya bakanayihakana