Ubuhuza mu Bucuruzi: Inzira y’Amahoro Irengera Igihe, Amafaranga n’Umubano
Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro, u Rwanda narwo rurakataje mu kwimakaza gahunda y’ubuhuza nk’uburyo burambye bwo gukemura ibibazo by’ubucuruzi hadakoreshejwe inkiko. Ubu buryo bwagaragaje akamaro kanini mu kurengera igihe, amafaranga, no kubungabunga umubano hagati y’impande zifitanye amakimbirane.
Mvunabandi Jean Nepo, umwe mu bahuza bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, avuga ko gahunda y’ubuhuza imaze igihe ishyirwa mu bikorwa kandi ikaba ari ingenzi cyane. Yagize ati: “Bituma abantu batiruka mu nkiko, ahubwo bagashobora kumvikana mu buryo bworoshye, bagakemura ibibazo bagakomeza imirimo yabo batatakaje igihe.”
Yakomeje agira ati: “Ndi umucuruzi kandi ndi n’umuhuza. Nubwo ntize amategeko, Imana yampaye ubwenge bunoze bwo gukemura ibibazo by’abantu. Nkumva impande zombi, nkabahuza ku buryo bworoheje.”
Avuga ko hari ibibazo birenga 15 by’abacuruzi bo muri Senteri ya Kabarondo yakemuye bidaciye mu nkiko. Byinshi muri byo byaturukaga ku makimbirane hagati y’abacuruzi n’abaguzi, nk’ibibazo by’ibicuruzwa bitujuje ibisabwa cyangwa ibyakozwe mu buryo bw’amanyanga. Ati: “Iyo impande zombi zinyegereye, turicara tukaganira, tugahuza ibitekerezo, ikibazo kigakemuka hadakoreshejwe inkiko.”

Jeanne Mubiligi Françoise, Perezida w’agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), yashimye ubufatanye hagati ya PSF n’Urukiko rw’Ikirenga, cyane cyane mu gushishikariza abacuruzi gukoresha inzira y’ubuhuza. Yagize ati: “Gahunda y’ubuhuza mu bacuruzi ifite inyungu nyinshi zirimo kurengera umwanya, amafaranga, ndetse n’amabanga y’ubucuruzi. Bituma abafatanyabikorwa badacikamo ibice ahubwo bagakomeza gukorana.”
Yakomeje avuga ko PSF ikomeje ibikorwa byo kumenyesha abanyamuryango bayo akamaro k’ubuhuza no kubakangurira kubanza guca muri ubu buryo mbere yo kugana inkiko. Yagize ati: “Ni ngombwa kubiganiraho no gutegura uburyo bwo gupima umusaruro iyi gahunda iri gutanga. Turashaka kumenya niba koko abamaze kuyigeramo bayibonamo umumaro, ndetse n’impamvu abatarayigeramo bakwiye kuyitabira.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubuhuza mu Rwanda, Prof. Sam Rugege, yagaragaje ko ubuhuza mu mikorera bwaje ari igisubizo gikenewe. Yavuze ko bwafashije abacuruzi kwikemurira ibibazo mu buryo bwihuse kandi budahenze. Ati: “Ubuhuza mu Rwanda si uburyo bushya, ni umuco w’Abanyarwanda kuva kera, wabayeho binyuze muri Gacaca n’inama z’imiryango, ariko wagezweho usubukuwe kugira ngo ufashe mu kubaka amahoro n’iterambere.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, na we yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ubuhuza, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi. Yagize ati: “Kuva Guverinoma yashyiraho politiki yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, urwego rw’ubucamanza rwashyize imbere ubuhuza. Nejejwe no kuba turi kumwe tuganira ku kamaro k’ubuhuza mu bucuruzi.”
Yavuze kandi ko ubufatanye bwa PSF n’inkiko bwatangiriye ku ishyirwaho rya Komite Ngishwanama ishinzwe ubuhuza, igamije kwimakaza ubutabera butanga amahoro n’iterambere. Ati: “Ibihugu byateye imbere byinshi biri gukoresha ubu buryo. Ubuhuza butanga ibisubizo byihuse, budatwara amafaranga menshi, kandi bukarengera umubano hagati y’impande zifitanye amakimbirane.”
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024–2025, imanza 2,398 zacyemuwe binyuze mu buhuza, muri zo 230 zari iz’ubucuruzi. Mukantaganzwa Domitilla yashimangiye ko intego ari ukongera umubare w’abahuza b’umwuga mu rwego rw’abikorera, kuko ari bo bahura n’abantu benshi kandi ibikorwa byabo bifite uruhare mu bukungu bw’igihugu.


Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
