Dr Frank Habineza ntakozwa ibyu musoro, Biro Politiki ya Democratic Green Party m’u Rwanda yateranye, itora abagize komisiyo nshya n’abakomiseri
Uyu munsi, Ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda ryakoze inama ya Biro Politiki yari igamije gutora abakomiseri bashya, nyuma y’uko manda y’abari basanzwe bayobora komisiyo zarangiye umwaka ushize.
Mu byemezo byafashwe, harimo no gushyiraho abagize komisiyo nshya 12 zigize iri shyaka. Buri komisiyo ifite abantu 7, bivuze ko hatowe abantu 84 bayigize muri rusange. Ibi biri mu nshingano z’ibanze za Biro Politiki y’iri shyaka.
Umuyobozi w’ishyaka, Dr. Frank Habineza, yavuze ko iyo nama yanajyanye n’amahugurwa agamije kwimakaza ihame rya demokarasi n’imitegurire y’amatora. Ati: “Amahurwa arakomeje, ndetse no ku munsi w’ejo tuzakomeza ibiganiro bigamije gusobanurira abarwanashyaka igitekerezo cy’ishyaka, uko cyubakitse, n’uburyo cyagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Yongeyeho ko hari ibiganiro byihariye byateganyirijwe urubyiruko n’abagore, hagamijwe kureba uko uruhare rwabo rwazamurwa mu miyoborere, mu iterambere n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo by’abaturage n’ibarurishamibare ry’ibitekerezo by’abarwanashyaka.

Dr. Frank yakomeje agira ati: “Turifuza ko izi komisiyo zikusanya ibitekerezo biturutse mu barwanashyaka bacu cyangwa mu baturage, bikandikwa neza, bikanozwa, hanyuma bikagezwa mu nzego z’ishyaka no mu nzego nkuru z’igihugu nka Guverinoma cyangwa Inteko Ishinga Amategeko.”
Yongeyeh ati: “Ibyo bitekerezo bigomba gutegurwa mu buryo bunoze, bikandikwa neza kugira ngo bigire agaciro mu zindi nzego. Ni inshingano z’izi komisiyo kurushaho kugira uruhare mu igenamigambi ry’igihugu.”
Izi komisiyo zahawe inshingano zitandukanye zirimo ibidukikije, uburinganire, ubukungu, imiyoborere n’izindi. Byitezweho kugira uruhare runini mu gutanga umusanzu mu miyoborere ishingiye ku baturage.

Ku bijyanye n’amatora, Dr. Frank yagarutse ku buryo ishyaka rizakomeza kugira uruhare mu gutegura abakandida n’ibitekerezo biganisha ku matora yo mu 2029. Yagize ati: “Komisiyo y’igihugu y’amatora izasuzuma ibitekerezo twakoresheje mu matora aheruka, ibinoze ndetse inashyireho inzira z’uburyo tuzitegura ibitekerezo bishya bishingiye ku gihe.”

Dr. Frank yanavuze ku kibazo cy’imisoro, agaragaza ko ishyaka ridashyigikiye imisoro myinshi cyangwa igaragara nk’iyica abaturage. Ati: “Tugaragaza ko imisoro myinshi ituma bamwe batinya kuyitanga, abandi bagacuruza ibitemewe, abandi bakayihunga cyangwa bakayiba. Ibi byose bikurura ruswa n’ubukene.”
Yongeyeho ati: “Imisoro igomba kuba ingana kandi yoroheje kugira ngo buri wese ayitange abyishimiye, bityo bigire uruhare mu guteza imbere igihugu.”
Yasoje avuga ko: Ari ishyaka riharanira impinduka zishingiye ku burezi, ubuzima, n’ubukungu bushingiye ku baturage. Ntabwo turi abahezanguni, ariko dushyigikiye ko imisoro ibereye abaturage kugira ngo babone uko biteza imbere aho kubambura ibyo batunze.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Ese birakwiye ko imisoro izamika igatumbagira cyagwa gusoresha imisango y’ubukwe?
Imisoro usoreshwa imihango y’ubukwd ibayikureho ahubwo bayizamure mu bindi