Bisi zitwara abagenzi zikoreshwa amashanyarazi zasesekaye mu mihanda y’u Rwanda

Bisi zitwara abagenzi zikoreshwa amashanyarazi zasesekaye mu mihanda y’u Rwanda

 “Sosiyete BasiGO yiyemeje kuzikwirakwiza mu gihugu mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kugeza ubu imaze kugabanya mu gihugu toni zigera 170 z’imyuka ihumanya ikirere”.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Basi GO, Bwana Jit Bhattacharya wavuze ko kampani ye ifite Intego zo kwegereza izi modoka mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Uyu Muyobozi yakomeje   agira ati : “Muri aya mezi  make zimaze mu Mujyi wa Kigali zatwaye abagenzi barenga ibihumbi 900 mu ntera y’ibilometero birenga ibihumbi 300”, kandi zimaze kugabanya Toni 170 z’imyuka ihumanya Ikirere.

Izi bisi zitwara abagenzi  zizagabanya imyuka ihumanya ikirere

 Ati:”Ubutumwa natanga ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije kugira ngo umwuka duhumeka urusheho kuba mwiza”.

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Muhanga, ahari icyerecyezo gishya cy’izi modoka bavuga ko batazongera guhura n’ikibazo cy’umwotsi wavaga kuri zimwe mu modoka zikoresha ‘Mazout’ kuko zibabangamira.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ritwara abantu(ATPR), Mwunguzi Théoneste 

Umwe mu bagenzi yagize ati:”Bamwe bavaga mu modoka zisohora umwotsi bakamera nk’abarwaye”.

 Abategera imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Muhanga bishimiye ko bagejejweho imodoka zigera ku 10 zitangiza ikirere.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rishinzwe gutwara abantu(ATPR), Mwunguzi Théoneste avuga ko imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi ari gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali zikaba zegerejwe abatuye i Muhanga.

Jit Bhattacharya Umuyobozi wa BASI GO, uwa mbere ibumoso

 Ati:”Nta musozi izi modoka zitaterera kubera ko dukora igerageza zazamutse kuri Buranga zerekeza i Musanze”.

Jit Bhattacharya Umuyobozi Mukuru wa BASI GO, avuga ko bagiye kwagura ibikorwa byabo by’ingendo muri aka Karere ka Muhanga kuko bari bamaze amezi 16 bakorera i Kigali.

Ati:”Imodoka zikoreshwa amashanyarazi zabanje gukorerwa igerageza mu Mujyi wa Musanze, Nyanza, Huye, Kayonza na Nyagatare”.

Nkusi Léon

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *