Vatikani yashyize ahagaragara umansi Papa azashyingurirwaho
Umunsi Papa Francisco azashyingurwaho washyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga wa leta ya Vatikani, yagize ati:“ Papa Francisco witabye Imana azize uburwayi bwa stroke ndetse no guhagarara k’umutima azashyingurwa ku wa gatandatu.“
Vatikani kandi yatangajeko umuhango wo gushyingura Papa uzaba kuwa 6 saa mbiri za mugitondo. Ibi byatangajwe uyu munsi ubwo hasorwaga amashusho ya mbere amugaragaza aryamye mu isanduku.
Umuhango wo ku muherekeza ukazabera muri bazirika ya mutagatifu petero iri Vatikani.

Kandi amafoto yasotse uyu munsi agaragaza Papa Francisco yambaye imyambaro ye ya gipapa aryamye mu isanduku ikoze mu mbaho, muri shapelle yo murugo rwe I Santa Marta aho yabaga mu myaka 12 yaramaze ayobora kiliziya Gatorika.
Abaperezida batangaje ko bazitabira umuhango wo guherekeza nyakwigendera Papa Francisco, harimo Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donals Trump ,Emmanuel Macron w’Ubufaransa na Javier Milei.


Umusanzunews.rw
Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA
