Perezida Ramaphosa yagiranye ikiganiro kuri telephone na Putin
Perezida w’ Uburusiya Vradimir Putin yagiranye ikiganiro kuri telephone ngendanwa na mugenzi we wa afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ku kibazo cyi ntambara ari hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 21 mata 2025 Perezida Vradimir Putin w’Uburusiya yaganiriye na mugenzi we w’Africa y’epfo Cyril Ramaphosa kuri telephone ku ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Kremlin yatangaje ko aba bakuru bi bihugu byombi bagarutse ku mutekano muke uri hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
Perezida Vradimir Putin yerekanye uruhande Uburusiya buhagazeho mugukemura aya makimbirane amaze imyaka isaga ibiri.
Aha Putin yavuze ko Uburusiya bushyigikiye gahunda y’ibiganiro ndetse no kubaha agahenge kasabwe na leta zunze ubumwe z’Amerika, ibyo bikazakorwa ariko hatirengagijwe inyungu z’Uburusiya n’umutekano wabwo.
Putin kandi yagaragaje ko Kiev yarenze kugahenge k’amasaha 30 kari karashyiriweho pasika , avuga ko ingabo za Ukraine zitubahirije ako gahenge ati:’ zakoresheje ibikoresho bya gisirikare zahawe na Amerika baturasaho.“
Aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhura ubwo bari Kazan mu Burusiya mu nama ya BRICS ku ya 22 Ukwakira 2024.
Umusanzunew.rw
Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA
