45% by’amazi WASAC itunganya yangirika ataragera ku mukiliya-Raporo

45% by’amazi WASAC itunganya yangirika ataragera ku mukiliya-Raporo

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyasabwe kwihutisha ibikorwa byo kwagura imiyoboro y’amazi mu bice bikeneye amazi, kuko kugeza ubu, 45% by’amazi atunganywa atabasha kugera ku bakiriya, ndetse iyo miyoboro yangirika, amazi atageze aho akenewe.

 

Mu gihe abaturage bo mu bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali bishimira ko ibibazo byo kubura amazi bigenda bikemuka, hakiri ibindi bibazo bikomeye.

Ni kenshi abagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ibibazo biri mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ndetse ko ibyo bibazo bigiteza igihombo nyamara iki kigo gikora ubucuruzi. Intumwa za rubanda zibaza niba nta gikwiye gukorerwa iki kigo kugira ngo cyunguke kandi kigirire inyungu abakeneye amazi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu myaka yarangiye tariki 30 Kamena 2022 yerekanye ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2021, WASAC yari imaze guhomba miliyari 4.5 z’amanyarwanda kubera kwishyura amazi atatunganyijwe n’inganda.

Iki kigo kandi kigura amazi n’uruganda rwa Kanzenze ku mafaranga 909 kuri metero kibe, ariko kikayagurisha ku mafaranga ari hagati ya 323 na 895, bisobanuye ko kigurisha amazi mu loss (guhomba).

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, agaragaza ko WASAC ifite igihombo gikomeye kituruka ku mazi yangirika ataragera ku bakiriya bayo, bikaba bigira ingaruka ku mikorere y’iki kigo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga kandi ko imishinga y’ibikorwa by’isuku n’isukura ifite agaciro ka miliyari zisaga 110 z’amanyarwanda yatinze gushyirwa mu bikorwa.

Iyi mishinga ubu iri ku rwego rwo gutanga amasoko no kwimura abatuye mu bice aho iyo mishinga izakorerwa. Ibi ngo bishobora gukoma mu nkokora intego za Leta zo kwihutisha iterambere, bitewe no kudindira kwa gahunda z’ibikorwa, mu gihe cy’umwaka wa 2024.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: NTIBANYURWA Christophe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *