Abasivili 5 Bishwe n’Ibisasu, abandi 35 Bakomeretse

Abasivili 5 Bishwe n’Ibisasu, abandi 35 Bakomeretse

Abaturage batanu b’abasivili baguye mu mujyi wa Rubavu, i Gisenyi, bishwe n’ibisasu byaturutse mu mirwano ikomeye yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ku wa mbere. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda, abandi basivili 35 barakomerekeye muri iyo mirwano.

 

Abatuye mu mujyi wa Rubavu, Gisenyi bamaze umunsi bumva urusaku rw’imbunda n’amasasu menshi, arimo n’aremereye bukomeye. Uko impande zombi zakomezaga kurwana, ibisasu byakomezaga kugwa ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byateye ubwoba abaturage.

Nk’uko byagiye bitangazwa n’abatuye muri ka gace babitangaje, hari igisasu kinini cyaguye hafi y’umupaka munini, mu ma saa yine za mu gitondo. Iyo mpanuka yatumye abari aho bahita batatana.

Kugeza ubu, imipaka ihuza u Rwanda na Kongo yose yafunzwe kubera ikibazo cy’umutekano muke. Mu mujyi wa Gisenyi, ubuzima bwahagaze, kuko hafi ya serivise zose zari zifunze.

Abaturage bamwe bahisemo guhunga berekeza mu bice byitaruye, cyane cyane mu mujyi wa Musanze. Mu matsinda y’abaturage bari ku Gisenyi, buri wese yaganiraga ku ntambara uko abyumva, bamwe bashishikajwe no gukurikira iby’iyi mirwano. Kugira ngo baticwa n’ibisasu cyangwa ngo bahurire mu bibazo by’umutekano, inzego z’umutekano n’abayobozi babasabye kuguma mu ngo zabo.

UMUSANZUNEWS watangaje ko hari abarwanyi b’ingabo za Kongo (FARDC) bagera kuri 80 bambutse umupaka binjira mu Rwanda, bamwe bambaye gisivile, abandi bari mu mpuzankano ya gisirikare. Bose bari bafite amapeti mato kandi barinzwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Ubu, umujyi wa Gisenyi urimo abasirikare n’abapolisi benshi bagenzura umutekano ku mupaka wu Rwanda na Kongo.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDU

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *